00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kunanirwa u Rwanda, Museveni yaba ashaka kototera Kenya anyuze muri Ruto?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 20 Kanama 2021 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Imwe mu nkuru zimaze iminsi zigarukwaho cyane mu karere ni ijyanye n’uburyo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aherutse kwangira Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto kujya muri Uganda, aho yagombaga kubonana na Yoweri Kaguta Museveni uyobora iki gihugu.

Impamvu iyi nkuru yagarutsweho cyane, ni uko bamwe batiyumvishaga uburyo Perezida w’Igihugu ashobora kwangira Visi Perezida we kugirira uruzinduko mu gihugu cy’igituranyi, ariko abari bazi umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kenyatta na Ruto ntibatunguwe n’iki cyemezo.

Mu 2013 ubwo aba bagabo bombi (Kenyatta na Ruto) batsindiraga kuyobora Kenya umwe akaba Perezida undi Visi Perezida, nta wari gushidikanya ko babanye neza, cyane ko bakundaga kugaragara bahuje urugwiro, umwe yongorera undi mu gihe cyose babaga bari mu ruhame. Muri make aho Kenyatta yabaga ari Ruto na we yabaga ari hafi.

Ugufatanya kwa Uhuru wo mu bwoko bw’Aba-Kikuyu na Ruto wo mu ba Kalenjin, kwaturutse ku kuba bombi barashakaga gushyira iherezo kuri Politiki ishingiye ku moko yagejeje ku mvururu ziciwemo abarenga 1,000 nyuma y’amatora ya 2007.

Umubano w’aba bombi wakomeje kuba mwiza, ndetse mu 2017 bongera gutsindira kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.

Aba bagabo bakomeje gushyira hamwe, banaba abere mu rubanza rwo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha aho bombi baregwaga uruhare mu mvururu n’ubwicanyi byo mu 2007.

Wakwibaza uti ’aba bagabo umuntu yavuga ko basangiye akabisi n’agahiye bapfuye iki gituma umwe yifuriza undi kutarenga igihugu?’

William Ruto ni umwe mu bantu babaye hafi ya Uhuru Kenyatta mu rugendo rwe rwo guhatanira kuyobora Kenya. Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere bemeza ko gushwana kw’aba bagabo bombi kwaturutse ku bya ka kebo katagiye iwa mugarura.

Bivugwa ko mu byo bumvikanye harimo ko nyuma ya manda ebyiri za Kenyatta yagombaga gufasha Ruto gutsinda amatora ya 2022, akamusimbura. Gusa ibi si ko byagenze kuko ubwo Ruto yagaragazaga ko ashaka guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba mu 2022 bitashimishije Uhuru Kenyatta, utabasha kwiyamamaza kuko arangije manda ze.

Umubano w’aba bombi warushijeho kuzamo agatotsi mu 2018, ubwo Uhuru Kenyatta yinjizaga ishyaka rya Raila Odinga wo mu bwoko bw’Aba-Luo, mu Mpuzamashyaka isanzwe ihuza ishyaka rye n’irya William Ruto izwi nka Jubilee Coalition.

Ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bagaragazaga ko bifuza impinduka mu Itegeko Nshinga rya Kenya nubwo Urukiko Rukuru rwo muri iki gihugu rwitambitse iki cyifuzo. Ibi byose Ruto yagaragazaga ko atabishyigikiye.

Kuva iki gihe Ruto yatangiye kugaragara mu ruhame anenga politiki ya Kenyatta ndetse atangira kumugaragaza nk’umuntu udashoboye, mu gihe Kenyatta na we yakomezaga guheza Ruto muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo n’inama zikomeye, ahubwo akagenda arushaho kwiyegereza Raila Odinga.

Nubwo bari basanzwe ari inshuti, muri uyu mwaka Ruto yarushijeho kwiyegereza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ndetse atangira kugirira ingendo yita iz’impamvu bwite muri Uganda, kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama ubwo yangirwaga gusubirayo, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikamusaba kubanza kubisabira uruhushya.

Nyuma yo kunanirwa u Rwanda yaba ari kototera Kenya ?

Muri Nyakanga 2021, William Ruto yagiriye uruzinduko yise urw’impamvu ze bwite muri Uganda ndetse abonana na Perezida Museveni.

Muri uru ruzinduko, William Ruto yaherejeke Perezida Museveni mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku ruganda rukora inkingo ruri kubakwa mu Karere ka Wakiso, nyuma aba bombi bagiranye ibiganiro byabereye muri Perezidansi ya Uganda iherereye Entebbe.

Nubwo Ruto avuga ko uru ruzinduko rwari mu mpamvu ze bwite, si ko biri kuko ibyo yaganiriye na Museveni ari politiki ireba igihugu cye n’akarere muri rusange. Baganiriye ku bijyanye n’inzozi za Museveni z’uko Afurika y’Iburasirazuba yaba igihugu kimwe ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda.

Ushobora kuba wibaza icyo Ruto yaba akurikiye kuri Museveni cyangwa icyo uyu mukambwe umaze imyaka 35 ayobora Uganda yaba amukurikiyeho ku buryo yemera kumwakira Perezida Kenyatta atabishaka ndetse akamumurikira abayobozi b’ishyaka rye rya NRM.

Ku bakurikiranira hafi politiki y’Akarere kandi bakaba bazi neza Museveni, bahita biyumvisha icyo ashaka kuri Ruto. Perezida Museveni ni we muyobozi umaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika y’Iburasirazuba, ibi bituma yumva yagira uruhare mu buryo ibihugu byo muri aka Karere biyobowe ndetse no mu gushyiraho abayobozi babyo.

Iyi ni ingingo yanakunze gupfa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wavuze ko mu bihe bitandukanye Museveni yagiye ashaka gutanga amabwiriza ku bayobozi b’u Rwanda.

Ibi biterwa n’uko na mbere hose politiki ya Museveni ku Rwanda yari uko azarugenzura uko ashaka, ku buryo “abasore” bahoze mu gisirikare cye nibamara gufata ubutegetsi bazajya bamufata nka “Papa Mukuru”, cyangwa u Rwanda rukaba nk’intara ya Uganda dore ko inaruruta inshuro 9,1.

Utazi aya makuru neza ashobora gukeka ko ndi kurengera cyangwa nkaba ngamije guharabika Museveni, ariko kugira ngo yemere ko ibi aribyo reka muhe ingero zifatika.

Kuva FPR Inkotanyi yafata igihugu, Perezida Museveni ntiyahwemye kugaragaza ko ashaka kugira uruhare rutaziguye mu miyoborere y’u Rwanda, mu 1996 ubwo yasuraga u Rwanda yagerageje gukoresha Pasteur Bizumungu icyo gihe wari Perezida mu nyungu ze bwite ndetse biza gutahurwa.

Nyuma y’umwaka ibi bibaye mu 1997, Perezida Museveni yakoresheje uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Joseph Sebarenzi, kugeza ubwo imitwe yabo yatahurwaga ndetse uyu mugabo agahunga anyuze muri Uganda ndetse Museveni akamufasha kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababona imikoranire ya Museveni na Kayumba Nyamwasa kandi bashobora gukeka ko ari iya vuba nyamara siko bimeze kuko uyu mugabo yatangiye kwiyegereza Nyamwasa mu 1998 ubwo yagirwaga Umugaba Mukuru w’Ingabo, umubano w’aba bombi wabaga ushingiye kuguhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ibi byose Nyamwasa akabikora mu ibanga rikomeye ngo abamukuriye batabitahura.

Izi ni ingero nke ariko ushaka kumenya byinshi wakora ubucukumbuzi ku mikoranire Museveni yagiye agirana na Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rushinzwe iperereza na Brig Gen Emmanuel Habyarimana wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Nubwo yagiye ayobya bamwe mu bari abayobozi bakomeye mu Rwanda, iki cyifuzo cya Museveni cyo kuyobora u Rwanda nk’intara ya Uganda nticyaje kumuhira kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwakomeje kumwereka ko ari igihugu kigenga adakwiriye gutanga amategeko y’uko kiyoborwa.

Kugeza ubu hari impungenge zanagaragajwe n’abadepite bo muri Kenya, z’uko uyu mugambi we wapfubye k’u Rwanda ashaka no kuwugerageza kuri Kenya binyuze muri William Ruto.

Mu gihe ubuyobozi bwa Kenyatta buri kugana ku musozo, Perezida Museveni abona William Ruto nk’umuntu bashobora gukorana neza kandi akamwubaha mu gihe yaba ageze ku butegetsi.

Ibi ni byo bituma arushaho kumwiyegereza, nubwo biherutse kwamaganwa n’Abadepite bo muri Kenya bavuga ko Uganda ishaka kwivanga muri politiki y’Igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande William Ruto na we abona Museveni nk’umuntu ushobora kumufasha guhigika Raila Odinga akagera ku butegetsi.

William Ruto kandi akomeje gukorana na Museveni mu rwego rwo kubungabunga ishoramari rinini afite muri iki gihugu ririmo ubuhinzi bwa avoka, umuceri ndetse n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Kuba Museveni yashaka kwigarurira Kenya si ibintu byaba bibaye ku nshuro ya mbere kuko na manda ya kabiri ya Mwai Kibaki wayoboye Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2013 ijya kurangira, Museveni yari mu ihurizo ryo gushaka umuyobozi ashobora gushyigikira kugira ngo akomeze gukorana neza na Kenya.

Museveni yahisemo gutera umugongo Raila Odinga kuko yamubonaga nk’umuntu utamwumva, ashyigikira Uhuru Kenyatta wari ufite ikibazo gikomeye cy’uko ari gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga kubera uruhare yakekwagwaho mu mvururu zibasiye Kenya nyuma y’amatora yabaye mu 2007.

Urugamba rwa Kenyatta, Museveni yabaye nk’urugira urwe, maze atangira kumvikana anenga ICC mu ruhame ari nako yigaragaza nk’umubyeyi wo muri batisimu wa Kenyatta, iki gihe wafatwaga nk’ukiri muto muri politiki.

Ibi byatumye muri Mata 2013 ubwo Kenyatta yarahiriraga kuyobora Kenya, Museveni ahabwa umwanya ukomeye ngo avuge nk’uhagarariye abayobozi ba Afurika bari bari muri uwo muhango.

Kuba Museveni anyotewe no kwigarurira Kenya abiterwa n’uko igihugu cye gifite byinshi kigikura muri Kenya, aho mu 2020 cyakuyeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni US$773.23 ndetse no kuba ashaka gukomeza kuba umuyobozi uvuga rikijyana muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abadepite bo muri Kenya baherutse kubwira Museveni ko badashaka umuntu ubivangira muri politike
Muri Nyakanga 2021, William Ruto yagaragaye yaherekeje Perezida Museveni gushyira ibuye ry'ifatizo muri Wakiso, ahari kubakwa uruganda rukora inkingo
Museveni abona Ruto nk'umuntu wamwumvira mu gihe yaba amufashije agasimbura Kenyatta ku butegetsi
Abakurikiranira hafi politike yo mu Karere bavuga ko Ruto yarakajwe n'uko Kenyatta yamuteye umugongo agatangira gukorana na Raila Odinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .