Kwamamaza

Nyuma ya Kinshasa Riek Machar yerekeje muri Sudani kwivuza

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 19:44' na Cyprien Niyomwungeri


Guverinoma ya Sudani yemeje ko yakiriye i Khartoum uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Riek Machar,kuko akeneye kwivuza.

Nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri Sudani byabitangaje, umuvugizi wa Guverinoma ya Sudani, Ahmed Bilal, yemeje ko bakiriye Machar kuko yari arembye akeneye kwivuza byihutirwa.

Yagize ati “Sudani yakiriye Riek Machar kubera impamvu z’ubugiraneza kugira ngo ashobora kwitabwaho n’abaganga.”

Ntiyagaragaje igihe Machar yagereye muri icyo gihugu cyangwa indwara arwaye, gusa yavuze ko yahageze arembye akeneye kwitabwaho byihutirwa.

Yagize ati “Ubu ameze neza, azaguma mu gihugu kugeza ubwo azafata icyemezo cyo kugenda.”

Sudani itangaje ko yakiriye Machar nyuma y’umunsi umwe gusa uwamusimbuye ku mwanya wa Visi Perezida, Taban Deng Gai, avuye muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Machar yahungiye muri Congo Kinshasa nyuma y’imvururu zongeye kuvuka hagati y’ingabo ze n’iza Perezida Salva Kiir mu kwezi gushize.

Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Sudani mu 2011 binyuze muri referendum, ni nyuma y’intambara y’amadini yatangiye mu 1983 kugeza 2005 hagati y’Abakiristu n’Abayisilamu.

Umubano wa Sudani na Sudani y’Epfo urimo agatotsi kuva iki gihugu cyashinja Sudani gushyigikira Machar mu ntambara ya gisivili yatangiye muri 2013.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved