Nyuma y’umunsi umwe, Israel yisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu bihugu by’i Burayi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Mata 2018 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yisubiyeho ku masezerano mashya yari yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kohereza abimukira b’Abanyafurika bari mu gihugu cye i Burayi n’ahandi mu Burengerazuba bw’Isi.

Netanyahu yatangaje ko icyemezo cyo kwisubiraho nyuma y’umunsi umwe yemeye ko abimukira 16,250 ari bo bazashakirwa ibindi bihugu by’i Burayi, yagifashe amaze kuganira n’abaturage bo mu Majyepfo ya Tel Aviv, aho abenshi mu bimukira baba.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yagize ati“Numvanye ubushishozi ibyavuzwe byose kuri ariya masezerano, ndongera nsuzuma ibyiza n’ibibi biyarimo mfata icyemezo cyo kuyahagarika.”

BBC yanditse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko ryatunguwe n’icyemezo cya Netanyahu risaba Guverinoma ya Israel gutekereza byimbitse ku kibazo cy’abimukira.

Mu masezerano y’imyaka itanu Israel yari yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye, abimukira barenga 16 000, bagombaga kujyanwa mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi birimo; u Budage, u Butaliyani abandi bakajyanwa muri Canada.

Itangazo ryasohowe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel, yanenze icyemezo cya Netanyahu cyo gutesha agaciro aya masezerano, imushinja gukina imikino ya politiki. Iyi miryango ivuga ko Israel ifite ubushobozi bwo kwakira abo bimukira bose ‘baje bayigana bakomanga bashaka ubuhungiro.’

Impuguke zitandukanye muri Israel nazo zanenze imyitwarire ya Netanyahu yo gusinya amasezerano nyuma y’umunsi umwe akayasesa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Israel yatangaje umwanzuro wo kujyana abimukira icumbikiye bagera ku bihumbi 42 mu bindi bihugu ku ngufu, ubyanze agafungwa. Itangazamakuru ryo muri Israel ryavugaga ko icyo gihugu cyari cyemeye guha amadolari 5000 ku mwikura umwe igihugu kizemera kubakira, na we agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Iki cyemezo cyamaganiwe kure na benshi barimo n’umuryango w’abanya-Israel baba mu mahanga, ba ambasaderi ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, bavuze ko kidakurikije amategeko kandi gihindanya isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe umutekano muri Israel igaragaza ko muri icyo gihugu hari abimukira b’abanyafurika 42,000, kimwe cya kabiri cyabo ni abana, abagore n’abagabo bafite imiryango kandi abo bo ntibarebwa n’icyemezo cyo guhita boherezwa. Abenshi muri abo bimukira baturutse muri Eritrea na Sudani.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yisubiyeho ku masezerano mashya yari yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kohereza abimukira b’Abanyafurika bari mu gihugu cye i Burayi n’ahandi mu Burengerazuba bw’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza