Nyuma y’icyemezo cy’Urukiko, Ali Bongo agiye kurahirira kuyobora Gabon

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ali Bongo ararahirira kuyobora Gabon kuri manda ya Kabiri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri,nyuma yo kwemezwa nk’uwatsinze amatora n’Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.

Ibirori birabera ku ngoro y’umukuru w’igihugu iri mu mujyi wa Libre Ville, nkuko Ibiro bya Perezida byabibwiye AFP dukesha iyi nkuru.

Intsinzi ya Ali Bongo yemewe n’urukiko rushinzwe iyubahiriza ry’Itegeko Nshinga ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri rutesha agaciro ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko amajwi yibwe.

Icyemezo cy’urwo rukiko cyakiriwe neza n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afrika (AU), n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ariko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU) wavuze ko ibyabaye mu matora bitaciye mu mucyo.

Umuwuka mubi watangiye ku wa 31 Kanama ubwo Bongo w’Imyaka 57 yatangazwaga nk’uwatsinze amatora yo muri icyo gihugu. Abari bashyikigiye Jean Ping batwitse Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko barwana na Polisi ndetse abantu benshi batabwa muri yombi nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bavuga ko izo mvururu zaguyemo abagera kuri 50 mu gihe Guverinoma yo yatangaje ko yaguyemo batatu bonyine.

Ping w’imyaka 73, yatangajwe nk’uwa kabiri yavuze ko ibyatangajwe n’urukiko nta shingiro bifite ndetse ko bihabanye n’ubutabera ahita yitangaza nk’uwatsinze amatora.

Kuwa 8 Nzeri 2016, Jean Ping utavuga rumwe n’ubutegetsi yaregeye Urukiko, arusaba ko rwategeka gusubiramo kubarura amajwi bundi bushya mu Ntara ya Haut-Ogooué.

Ali Bongo bari bahanganye, yabonye amajwi 95% mu bantu 99% batoreye muri iyo ntara nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora.

Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Bongo ari we watsinze amatora rutangaza ku majwi 50.66% naho Ping agira 47.24% .

Perezida Ali Bongo yatangajwe nk'uwatsinze amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza