00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’akangononwa Mozambique yemereye SADC kohereza ingabo muri iki gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Leta ya Mozambique yemeye gusinya amasezerano yemerera ibihugu 16 bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), kohereza ingabo muri iki gihugu nyuma y’iminsi hari akangononwa ku gukorana na byo.

Iki gihugu kimaze igihe mu bibazo by’imirwano y’inyeshyamba zimaze guhitana abaturage basaga 3000 guhera mu 2017 mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Akarere ka SADC kari kagaragaje ko kiteguye kohereza ingabo zako kujya gutanga ubufasha muri iki gihugu ndetse byanagarutsweho mu nama yahuje abayobozi yo ku wa 23 Kamena 2021.

Ku rundi ruhande ariko ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Ngakula yari yabwiye itangazamakuru ko igihugu cyabo kitigeze gisinya kuri iyo nyandiko.

Yagize ati “Niba kitasinye [igihugu cya Mozambique], birabuza akarere kose koherezayo abasirikare.”

Ku wa Gatatu ni bwo Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Jaime Neto, yikomye ubuyobozi bwa SADC bwari bwanenze icyemezo igihugu cye cyafashe cyo kwitabaza u Rwanda mu guhashya ibibazo by’imitwe igendera ku mahame akaze ya Islam ikomeje kuzambya umutekano muri iki gihugu.

Minisitiri Jaime yabwiye Bloomberg ko Perezida Filipe Nyusi yishimiye ubufasha yahawe n’u Rwanda ndetse n’amasezerano ya SADC yo kohereza ingabo muri iki gihugu yiswe ‘Status of Forces Agreements’ na yo agomba gusinywa ku buryo ibikorwa byo kwakira ingabo zivuye muri SADC bigomba guhita bitangira.

Guverinoma y’iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere wa Gaz, ngo yagombaga kumenyesha uyu muryango, ibijyanye n’uko u Rwanda rugiye koherezayo ingabo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Stergomena Tax.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, ari byo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ingabo z’Umuryango wa SADC bivugwa ko zatangiye kujya muri Mozambique, ziragerayo zisanga Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda batangiye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe kinini yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.

Abasirikare ba Mozambique bananiwe guhashya imitwe y'abarwanyi, bitabaje ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .