Nigeria yemeje ko izasinya amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika yemerejwe i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko mu gihe cya vuba igihugu cye kizashyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange ry’Afurika, AfCFTA, amaze kwemezwa n’ibihugu hafi 50 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Nigeria ni igihugu kimwe muri bibiri bifite ubukungu bukomeye kuri uyu mugabane hamwe na Afurika y’Epfo, nayo iheruka gushyira umukono kuri aya masezerano mu nama ya AU yabereye i Nouakchott mu ntangiro z’uku kwezi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Perezida Buhari kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wari muri Nigeria, yatangaje ko na bo bazasinya aya masezerano y’isoko rusange mu gihe cya vuba.

Ubwo aya masezerano yasinyirwaga i Kigali muri Werurwe n’ibihugu 44, yaba Afurika y’Epfo cyangwa Nigeria, buri gihugu cyagaragazaga ko hari ingingo zigikeneye kuganirwa imbere mu gihugu.

Perezida Buhari yagize ati “Mu kugerageza kurengera imirimo, ibicuruzwa na serivisi mu gihugu cyacu, tugomba kwitonda ku masezerano ashobora kuzana uguhangana, akaba yabangamira inganda zacu zicyiyubaka.”

“Ndi umuntu usoma nitonze, birashoboka ko wenda biterwa n’uko nabaye umusirikare. Sinabashije kuyasoma nihuse ngo nyarangize mbere ngo abayobozi babone ko ari ngombwa kuyashyiraho umukono. Nayarekeye ku meza yanjye. Nzayasinya vuba.”

Iyi ni inkuru ikomeye ku Banyafurika banyotewe n’inyungu zihishe muri iri soko rusange, rizahuriza miliyari 1.2 z’abatuye Afurika ku isoko rusange ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$. Bizanazamura cyane uburyo Abanyafurika bakorana ubucuruzi, ubusanzwe byari ku kigero cyo hasi cyane.

Ubwo yasozaga Inama ya 31 Isanzwe ya AU i Nouakchott muri Mauritania, ku wa 2 Nyakanga 2018, Perezida Kagame uyoboye AU, yashimye ko n’ibindi bihugu bitari byasinye ayo masezerano y’isoko rusange bigenda biyasinya.

Yagize ati“Ibihugu bigera kuri 49 byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA. Ibimaze kwiyemeza kuzayashyira mu bikorwa biragera kuri bitandatu. Turi mu nzira nziza kandi ibyiza biracyaza. Iyi ni intambwe nziza tugana kuri Afurika dushaka.”

Yashimiye ibihugu byiyongereye ku byashyize umukono ku masezerano ashyiraho AfCFTA ari byo Lesotho, Namibia, Sierra Leone na Afurika y’Epfo. Chad yo yagaragaje ko izashyira mu ngiro aya masezerano, Guinea nayo ibyiyemeza ityo.

Amasezerano ya AfCFTA azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 muri 55 bigize AU.

Perezida w'Afurika y'Epfo, Cyrill Ramaphosa aganira na Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ku wa 11 Nyakanga 2018 i Abuja

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza