Nigeria yemeje ko igiye gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Nigeria yemeye guzashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru muri Niger.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ibyo gusinya kw’igihugu ayobora abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Buhari yagize ati “Nigeria izasinya ku masezerano ashyiraho isoko rusange mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Niamey muri Niger”.

AfCFTA ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana hagati y’abaturage b’ibyo bihugu.

Nigeria ni kimwe mu bihugu by’ibihanganjye bifite n’ubukungu bukomeye byari bitarashyira umukono ku masezerano.

Perezida Buhari avuga ko Nigeria ishyigikiye ubucuruzi butagira umupaka mu gihe cyose bukozwe mu mucyo no mu buryo bungana.

Umuyobozi ushinzwe agashami k’ubucuruzi mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Amb. Albert Muchanga, yakiriye neza intambwe Nigeria yateye, avuga ko ari iby’agaciro.

Ubwo aya masezerano yasinyirwaga i Kigali muri Werurwe n’ibihugu 44, yaba Afurika y’Epfo cyangwa Nigeria, buri gihugu cyagaragazaga ko hari ingingo zigikeneye kuganirwa imbere mu gihugu.

Perezida Buhari yagize ati “Mu kugerageza kurengera imirimo, ibicuruzwa na serivisi mu gihugu cyacu, tugomba kwitonda ku masezerano ashobora kuzana uguhangana, akaba yabangamira inganda zacu zicyiyubaka.”

“Ndi umuntu usoma nitonze, birashoboka ko wenda biterwa n’uko nabaye umusirikare. Sinabashije kuyasoma nihuse ngo nyarangize mbere ngo abayobozi babone ko ari ngombwa kuyashyiraho umukono. Nayarekeye ku meza yanjye. Nzayasinya vuba.”

Ku wa 30 Gicurasi, nibwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 yemejwe n’ibihugu 22 byasabwaga kugira ngo atangire kubahirizwa.

Ingingo ya 23 y’amasezerano ya AfCFTA yateganyaga ko azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 igihugu cya 22 gitanze muri AU inyandiko ziyemeza burundu.

Iri soko rizazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Nk’uko AU iheruka kubitangaza, “igisigaye ubu ni uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi muri Afurika barangiza amasezerano azafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba za guverinoma izaba ku wa 7 Nyakanga 2019.”

Ibigomba kubanza kwemeranywaho harimo ibirebana n’inkomoko y’ibicuruzwa, ibijyanye n’imisoro, uburyo bwo kwishyurana n’ubwo gukurikirana ubucuruzi.

Perezida Buhari yavuze ko azasinyira amasezerano ya AfCFTA mu nama ya AU itaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza