00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yatangiye iperereza ku rupfu rw’Umuyobozi wa Boko Haram

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria cyatangiye iperereza kuri raporo ivuga ku rupfu rw’umuyobozi w’umutwe w’intangondwa za kisilamu Boko Haram, nyuma y’imirwano idasanzwe yahuje uyu mutwe n’undi w’intangondwa wawiyomoyeho.

Bivugwa ko Abubakar Shekau yaba yariturikijeho igisasu atinya gufatwa n’abarwanyi b’umutwe wa ISWAP bari bahanganye, agapfa cyangwa agakomereka bikomeye, nyuma y’uko uyu mutwe ugose abarwanyi ba Boko Haram aho bakambitse mu ishyamba rya Sambisa riri muri Nigeria kuwa 20 Gicurasi 2021.

Mu myaka 12 ishize Boko Haram ishinzwe, hagiye hatangazwa raporo nyinshi ko uyu muyobozi yapfuye ariko nyuma akagaragara mu mashusho atandukanye ari muzima.

Gusa kuri iyi nshuro benshi barizera ko yaba yapfuye koko cyangwa yakomeretse bikabije cyane ko hari n’abandi barwanyi benshi ba Boko Haram biciwe mu gitero bagabweho n’abarwanyi ba ISWAP .

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Mohammed Yerima yavuze ko hakiri gukorwa iperereza. Ati “Biracyari ibihuha. Turi kubikoraho iperereza. Tuzagira icyo tuvuga nitumara kubona icyemeza ko yapfuye koko.”

Nubwo bitaremezwa ariko, abaturage benshi batuye mu murwa mukuru Abuja batangiye kwishimira ko yapfuye.

Uwitwa Kelvin Godwin yabwiye Ijwi rya Amerika ati “Kuri iyi nshuro ndishimye cyane ko yapfuye kandi ndasenga ngo abe yapfuye bya nyabyo, ibyo byonyine bizagabanya umutekano muke dufite Nigeria kubera ko umuyobozi wabo yapfuye.”

Umutwe wa Boko Haram kuva washingwa mu 2009 umaze kwica abagera ku bihumbi 30, mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo kubera ibitero by’uyu mutwe.

Iyi mitwe yombi ISWAP na Boko Haram, mu myaka itanu ishize itandukanye yari itarigera igirana amahari ndetse rimwe na rimwe yajyaga ifatanya mu bitero bitandukanye.

Gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo hajemo agatotsi, ubwo Boko Haram yagabaga igitero ku mutwe wa ISWAP ikawaka zimwe mu ntwaro zawo ikazijyana mu nkambi yayo ndetse ikica bamwe mu barwanyi bawo.Mu kwihorera, ISWAP yateye Boko Haram, igamije kwica umuyobozi wayo.

Urupfu rwa Abubakar Shekau niruramuka rwemejwe, imirwano hagati y’imitwe yombi ishobora gushyirwaho akadomo, iyi mitwe ikishyira hamwe igakomeza gukorera mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Hashize iminsi havugwa amakuru y'uko Abubakar Shekau yaba yariciwe mu gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .