00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yakumiriye abagenzi bava mu bihugu bitanu bya Afurika birimo n’u Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Kamena 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi bava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19.

This Day yanditse ko Umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe Ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, ni we wabibwiye itangazamakuru ejo hashize.

Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho ibindi byumweru bine.

Gukumira abo bagenzi biri mu murongo wo kurinda ko ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwakwinjira muri icyo gihugu, gusa hanashingiwe ku mibare y’ubwandu bushya bugenda bubibonekamo.

Nko muri Afurika y’Epfo mu cyumweru kimwe gishize habonetse abanduye bashya 100.000 barimo 20.000 babonetse mu masaha 24 ashize.

Nigeria yakumiriye abagenzi bo mu bihugu bitanu bya Afurika birimo n’u Rwanda kuhakorera ingendo mu kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .