00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria yabujije televiziyo gutangaza amakuru ajyanye n’iterabwoba

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bashinzwe kugenzura ibitangazamakuru muri Nigeria basohoye ibaruwa ibuza televiziyo zo muri iki gihugu gutangaza inkuru zirambuye ku byerekeye iterabwoba rimaze igihe kinini rihabera.

Mu ibaruwa Komisiyo y’iki gihugu ishinzwe Itangazamakuru, National Broadcasting Commission (NBC), yandikiye ibitangazamakuru byose yabisabye ko bigomba kwirinda gutangaza imibare y’abagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba no gutangaza amakuru yose uko yakabaye.

Yagiraga iti “Inkuru za buri munsi zisigaye zuzuyemo ibibazo by’umutekano. Nubwo ari ngombwa ko mubwira Abanya-Nigeria izi inkuru mukwiriye kwirinda kuvuga buri kantu kuko bishobora gutuma imigambi y’abashinzwe kurwanya imitwe y’iterabwoba iburizwamo.”

“Ku bw’ibyo rero, Komisiyo irasaba ibitangazamakuru byose gukorana na guverinoma mu kurwanya ikibazo cy’umutekano muke bidashimagiza ibikorwa by’iterabwoba, iby’amabandi, iby’abashimuta abantu n’ibindi.”

Ibyatangajwe muri iyi baruwa ntibyakiriwe neza na gato haba ku ruhande rw’abaturage cyangwa ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho bagaragaje ko ari ukuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Umuryango utegamiye kuri leta wa SERAP ukorera muri iki gihugu wasabye Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ko yabwira iyi komisiyo gukuraho ubu busabe, kuko kuba itangazamakuru ryatangaza amakuru y’ikibazo cy’iterabwoba ari inyungu z’abaturage.

Yaba guverinoma cyangwa se abavugizi ba Perezida Buhari kugeza ubu ntacyo baratangaza ku byerekeye ubusabe bw’uyu muryango ndetse na NBC ntacyo yabivuzeho.

Perezida Buhari akunda gushinjwa kudatanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse muri Kamena 2021 yafunze urubuga rwa Twitter muri Nigeria yose nyuma y’uko uru rubuga rusibye ibyo yatangaje.

Nigeria ikomeje kuba isibaniro ry’ibikorwa by’iterabwoba ndetse mu ntangiriro za Nyakanga ibyihebe biherutse gushimuta abanyeshuri 140 bibasanze aho barara mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria ahitwa Kaduna, ndetse kuva mu Ukuboza 2020 abanyeshuri 1000 barashimuswe, icyenda baricwa mu gihe abandi 200 baburiwe irengero.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria byahawe gasopo ku byerekeye kwandika inkuru z'ibikorwa by'iterabwoba bibera muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .