Nigeria: Urukiko rwemeye ko umutwe washinzwe n’abayisilamu ufatwa nk’uw’iterabwoba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Nigeria rwemereye Guverinoma uruhushya rwo gufata umutwe washinzwe n’abayisilamu b’abashiite ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Hashize igihe abayoboke b’umutwe Islamic Movement of Nigeria (IMN) bigaragambya basaba ko umuyobozi wabo Ibrahim Zakzaky umaze imyaka ine muri gereza arekurwa.

Iyo myigaragamyo yaje kuzamo urugomo ndetse umutwe wa IMN watangaje ko abagera kuri 20 mu bayoboke bawo baguye muri iyo myigaragambyo.

Ubuyobozi bw’uwo mutwe bwatangaje ko icyemezo cyo kuwuhagarika kitawutunguye kuko cyatangiye gutekerezwaho mu 2015 nkuko Reuters yabitangaje.

Kuri uyu wa Mbere urukiko rwo muri Leta ya Kaduna nibwo rurafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Zakzaky.

Uyu mutwe ufite uburenganzira bwo kujurira icyemeza wafatiwe.

IMN ni umutwe umaze imyaka igera kuri 30 ukorera muri Nigeria, ukaba uvuga ko ugamije kubohoza uduce twa Palestine twafashwe na Israel.

Umaze igihe ukora imyigaragambyo mu mahoro ariko inshuro nyinshi wagiye uhangana n’ingabo za Nigeria cyangwa inyeshyamba za Boko Haram.

IMN ni umutwe umaze imyaka igera kuri 30 ukorera muri Nigeria, ukaba uvuga ko ugamije kubohoza uduce twa Palestine twafashwe na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza