Nigeria:Umwarimu yafashwe ashinjwa kwiba inkweto z’abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Leta ya Katsina iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria yataye muri yombi umwarimu mu idini ya Islam w’imyaka 43 ushinjwa kwiba inkweto z’abagore mu nkongi y’umuriro yibasiye isoko kuwa Mbere w’iki Cyumweru.

Uwo mugabo witwa Muhammadu Abba BBC yatangaje ko yatanzwe n’umugore we ubwo yageraga mu rugo ahetse umuba w’inkweto z’abagore akazihisha munsi y’uburiri.

Abba ni umwe mu bantu 34 biganjemo abangavu n’ingimbi batawe muri yombi bashinjwa kwikinga mu nkongi yibasiye isoko bakiba.

Bivugwa ko uwo mugabo yireguye avuga ko yasanze izo nkweto ku muhanda akagira ngo hari uwazihataye.

Umwarimu wafashwe yireguye avuga ko inkweto bamufatanye ari izo yatoraguye ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .