Kwamamaza

Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu gitero cy’ingabo za Leta

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 16:10' na Nshimiyimana Gonzalde


Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyakomerekeje bikomeye umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau hicwa n’abandi bayobozi bamwungirije mu gitero cyagabye ku birindiro by’uyu mutwe kuri uyu wa kabiri.

Umuvugizi w’igisirikare cya Leta ya Nigeria, Sani Usman yatangaje ko uyu muyobozi atari ubwa mbere arashwe kuko no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ngo yaba yararashwe bikomeye ku rutugu.

Yakomeje agira ati ‟Abarwanyi bakomeye ba Boko Haram bageze kuri batatu aribo Abubakar Mubi, Malam Nuhu na Malam Hamman ndetse n’abandi benshi barishwe hamwe n’umubare utagira ingano w’abagize uwo mutwe urakomereka”.

Ibi bije nyuma y’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry yagiriye muri iki gihugu rugamije kureba uko umutekano wasigasirwa hongerwa imbaraga mu guhashya Boko Haram yatangiye kujujubya iki gihugu kuva mu mwaka wa 2009.

Ku bufatanye n’ingabo zo mu karere n’abaturage, igisirikare cya Nigeria cyabohoje ubutaka bwagenzurwaga n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame y’idini ya Islam.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa nibwo ku mbuga nkoranyambaga hongeye kugaragara amashusho ya Shekau byavugwaga ko yaba yarapfuye.

Boko Haram itumvikana na Leta ya Nigeria ku mategeko agenga idini ya Islam cyane cyane mu gace k’amajyaruguru y’iki gihugu, imaze kwica inzirakarengane zisaga 20,000 abandi bagera kuri miliyoni 2.6 bakurwa mu byabo kuva mu mwaka wa 2009.

Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau yakomerekeye mu bitero byagabwe n'ingabo za leta

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved