Nigeria: Umusirikare watoraguye amadolari akayasubiza nyirayo yahawe amapeti abiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere muri Nigeria, watoraguye $41 500, akayasubiza nyirayo, yongejwe amapeti abiri nk’igihembo cy’ubunyangamugayo yagize.

Bashir Umar yari ku kazi k’uburinzi na bagenzi be ku kibuga cy’indege kiri mu majyaruguru ya leta ya Kano, atoragura amadolari. Yahise ahamagara nimero yari yanditse ku cyo yari afunzemo ayasubiza nyirayo.

Yahise akurwa ku musirikare muto agirwa kaporali, ipeti yagombaga kuzahabwa nyuma y’imyaka 10. Yanahawe icyemezo cy’ishimwe.

Kuwa Kane ubwo yashimirwaga, Air Marshal Sadique Abubakar yavuze ko ibyo Umar yerekanye byo gusubiza amadolari nyirayo ari ubunyangamugayo budasanzwe.

Umari wari kumwe n’ababyeyi be ubwo yashimirwaga, yavuze ko ibyo yakoze ari ikinyabupfura yavomye ku babyeyi be no mu kazi akora.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari aherutse gusaba abanya-Nigeria cyane cyane urubyiruko kwigana uru rugero rwiza.

Umar Bashir yahawe amapeti abiri kubera ubunyangamugayo yagaragaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza