00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umuryango w’abantu 24 wishwe no kurya ifumbire mvaruganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abantu 24 muri Leta ya Sokoto iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, wishwe n’ifumbire mvaruganda bashyize mu biryo bayitiranyije n’umunyu.

Komiseri ushinzwe ubuzima muri Leta ya Sokoto, Ali Inname yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wariye amafunguro arimo uburozi kuwa Mbere.

Kubera uburyo iyo fumbire yari umweru, uwari watetse ayo mafunguro yayitiranyije n’umunyu.

Bajyanywe kwa muganga barembye, birangira bose bapfuye. Ababashije kurokoka ni abantu babiri bariye ibiryo bike.

Ubuyobozi bwagiriye inama abaturage kwitwararika, bashyira kure ibintu byose bishobora kubamo uburozi.

Abaturage bariye ibiryo birimo ifumbire mvaruganda bazi ko ari umunyu, birabahitana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .