00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umugaba Mukuru w’ingabo yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Lt Gen Ibrahim Attahiru yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Brigadier General Yerima Mohammed yemereye BBC ko Attahiru yaguye mu mpanuka.

Ishami ry’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere bavuze ko hari impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu hafi y’ikibuga cy’indege cya Kaduna, icyakora ntibemeje niba Attahiru yari ayirimo.

Iryo tangazo ryongeyeho ko hagikorwa iperereza ku cyaba cyateje iyo mpanuka.

Biravugwa ko abandi bari mu ndege nabo bahasize ubuzima.

Lt Gen Attahiru w’imyala 54 yagizwe umugaba mukuru w’igisirikare cya Nigeria muri Mutarama uyu mwaka.

Yari amaze iminsi ashyira ingufu mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba irimo Boko Haram n’indi ikorana na Islamic State. Hashize igihe ingabo zihashya muri Leta zitandukanye udutsiko n’imitwe y’inyeshyamba ishimuta abaturage igasaba ingurane kugira ngo ibarekure.

Impanuka yo kuri uyu wa Gatanu ije ikurikira indi yabaye mu mezi atatu ashize y’igisirikare cya Nigeria, yahanutse mu murwa mukuru Abuja, barindwi bari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.

Lt Gen Ibrahim Attahiru yaguye mu mpanuka y'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .