Nigeria: Perezida wa Sena yavuye mu ishyaka riri ku butegetsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kanama 2018 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena ya Nigeria, Bukola Saraki, yabaye undi munyapolitiki ukomeye usezeye mu ishyaka All Progressives Congress (APC), bishyira igitutu kuri Perezida Muhamadu Buhari uteganya kongera kwiyamamaza umwaka utaha.

Bukola ni umuntu wa gatatu wubashywe mu gihugu ukurikije amategeko ya Nigeria. Yasezeye muri APC ajya mu rindi shyaka People’s Democratic Progress (PDP) ari naryo bagenzi be bamaze iminsi basezera bagiyemo.

Mu Cyumweru gishize abasenateri 16 n’abadepite 32 basezeye mu ishyaka rya Buhari. Uretse babiri mu basezeye, abandi bose bahise bajya muri PDP.

Mu kwezi gushize hari igice kimwe cy’ishyaka APC cyavuze ko kitagishyigikiye Buhari nkuko Reuters yabitangaje.

Bukola yavuze ko avuye mu ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo asange PDP yahozemo.

Ibi birashyira igitutu gikomeye kuri Buhari witegura kwiyamamaza mu atora ateganyijwe muri Gashyantare 2019, kuko abagiye muri PDP gahunda bafite ni ukwihuza bagashaka uwamutsinda mu matora.

Abashyigikiye Bukola bavuze ko yari amaze igihe ajujubywa na Perezida Buhari. Yagiye akorwaho iperereza ritandukanye ariko ntabwo yigeze ahamwa n’ibyaha.

Umusesenguzi, Anthony Goldman yavuze ko ihurizo rikomeye ku bari kuva mu ishyaka rya Buhari ari ugushyira hamwe bagahuriza ku muntu umwe bazashyigikira agakura Buhari ku butegetsi.

Mu kwezi gushize amashyaka menshi atavuga rumwe na Leta yiyemeje gukora ihuriro akazishakamo umukandida umwe uzahangana na Buhari.

Gucikamo ibice kw’ishyaka APC kwatangiye muri Kamena uyu mwaka ubwo hakorwaga kongere hagatorwa abayobozi bashya. Hari abahise batakaza icyizere ari nabwo batangiye gusezera.

Kubera gusezera, ishyaka APC ryahise ritakaza ubwiganze muri sena.

Bukola yasezeye mu ishyaka riri ku butegetsi asubira mu ryo yahozemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza