00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Perezida Buhari yategetse ko Twitter ifungurwa mu gihugu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yategetse ko hasuzumwa niba urubuga rwa Twitter rumaze igihe rufunze muri icyo gihugu rwafungurwa mu gihe rwaba rwujuje ibyo rwasabwe.

Nubwo yatanze iryo tegeko, kugeza kuri uyu wa Gatanu rwari rugifunze nkuko BBC yatangaje.

Kuri uyu wa Kane mu mbwirwaruhame yatanze ku munsi w’ubwigenge, Perezida Buhari yavuze ko hari komite yashyizweho ngo iganire na Twitter ku mikoreshereze y’urwo rubuga mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburyo urwo rubuga rwakwinjiriza igihugu umusoro.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Twitter yafunzwe muri Nigeria nyuma yo gusiba ubutumwa bwa Buhari butavuzweho rumwe.

Ni umwanzuro wamaganiwe kure n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abaharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Hari abatuye Nigeria bakomeje gukoresha urwo rubuga mu buryo bw’ibanga bukoresha VPN, nubwo Leta yari yababuriye ko abazafatwa bazahanwa.

Hari hashize amezi ane Twitter ifunze muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .