00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Igitero cy’indege cyahitanye abaturage barenga 50

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Nigeria yagabye igitero cy’indege mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba kigamije guhashya abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, kigwamo abaturage barenga 50.

Umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero yabwiye Reuters ko cyagabwe ku Cyumweru cya tariki 26 Nzeri 2021 hifashishijwe indege ebyiri zarashe mu isoko ricururizwamo amafi riri ahitwa Daban Masara.

Ati “Nibura abantu 50 bahise bahasiga ubuzima; harimo n’inshuti yanjye yari imaze ibyumweru bitatu gusa ishyingiwe.”

Undi muturage usanzwe utuye muri ako gace yatangaje ko icyo gitero cyabasanze baroba nubwo ingabo zababujije gucuruza ayo mafi zivuga ko amafaranga ayavamo ariyo atera inkunga imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame y’Idini ya Islam ihungabanya umutekano w’icyo gihugu.

We yavuze ko babonye nibura imirambo 60 nyuma y’icyo gitero.

Ku rundi ruhande, Raporo y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yavuze ko hishwe umurobyi umwe abandi batandatu bagakomereka.

Nigeria imaze imyaka hafi 12 ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro igendera mu mahame y’Idini ya Islam.

Mu bihe bitandukanye yagiye igaba ibitero byo kuyihashya ariko bigahitana n’ubuzima bw’abaturage, aho hari n’icyigeze kugwamo abagera ku 170 cyari cyagabwe ku nkambi y’impunzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .