Nigeria: Igisirikare cyafunze abagabo bafite imisatsi ya Dreadlocks

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Nigeria kirashinjwa gufunga abagabo bafite imisatsi ya dreadlocks mu mujyi wa Aba muri leta ya Abia.

Umwe mu babonye iki gikorwa yatangarije ikinyamakuru Punch Newspaper’, ko abasirikare bakase imisatsi y’abo basanganye dreadlocks mbere yo kubajyana mu modoka.

Yagize ati “abasirikare baryamishije hasi abari bafite imisatsi ya dreadlocks hanyuma bayikatisha imikasi nyuma babinjiza mu modoka bajyanwa ahantu hatazwi”.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Major Aliu Kadiri yemereye ibiro ntaramakuru bya Nigeria ko ayo makuru bayamenye bari gukora iperereza.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba guta muri yombi abafite iyo misatsi hari aho bihuriye n’igikorwa inzego z’umutekano zimazemo iminsi muri Nigeria cyo guhashya ibikorwa byo gushimuta.

Si ubwa mbere inzego z’umutekano muri Nigeria zihiga abafite imisatsi ya dreadlocks kuko no muri Werurwe 2019 polisi yarashe umwe bari bayifite mu mujyi wa Lagos.

Icyo gihe umuvugizi wa Polisi muri Nigeria yabwiye BBC ko kugira imisatsi ya Dreadlocks cyangwa ibishushanyo ku mubiri uba ufite amahirwe menshi yo gufungwa.

Si ubwa mbere inzego z’umutekano muri Nigeria zihiga abafite imisatsi ya dreadlocks kuko no muri Werurwe 2019 polisi yarashe umwe bari bayifite mu mujyi wa Lagos.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza