Nigeria: Guverinoma yasabye za Kaminuza guhagarika gutanga amasomo ya ’diplôme’

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 Ukwakira 2016 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Nigeria (NUC), yakuyeho amasomo yigishwa muri za Kaminuza hagamijwe gutanga za diplôme n’izindi mpamyabushobozi (Certificate).

Nkuko BBC ibitangaza, iyo Komisiyo ivuga ko ishaka ko Kaminuza zose zibanda ku gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku kwigisha abaturage bazavamo abakozi ba Leta.

Umuyobozi wa Komisiyo, Abubakar Adamu Rasheed yabwiye abayobozi bungirije ba Kaminuza ko amashuri y’ubumenyingiro ariyo afite inshingano yo gutanga amasomo agenerwa diplôme.

Kaminuza zo muri Nigeria zinengwa kuba mu myaka ishize zaratangije amasomo yo gutanga diplôme kugira ngo zibone amafaranga kuruta guteza imbere ubumenyi bw’abaturage.

Icyakora hari impungenge ko iki cyemezo kitakwemerwa kuko no mu myaka yashize Guverinoma yagerageje kugifata ariko birananirana.

Nkuko urubuga Wikipedia rubigaragaza, diplôme ni impamyabushobozi itangwa n’ishuri rikuru cyangwa Kaminuza, igahamya ko uyihawe yarangije neza isomo runaka.

Mu bihugu nk’Ubwami bw’u Bwongereza na Australia, diplôme yitwa ‘igihamya’.

Urubuga study.com rwo rusobanura ko diplôme ikorerwa igihe gito kuko idasaba kwiga amasomo menshi nkuko akenerwa mu burezi rusange. Amasomo ya diplôme ntabwo atandukanye n’ay’impamyabushobozi (Certificate) kuko yigishwa mu mashuri y’imyuga gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza