00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Guverineri yasabye abaturage kwibikaho intwaro zo kwirwanaho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Kanama 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Leta ya Katsina iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, Aminu Masari, yasabye abaturage kwibikaho intwaro zizajya zibafasha guhangana n’udutsiko tw’amabandi dukomeje kubagabaho ibitero.

BBC yatangaje ko Masari yavuze ko ayo mabandi akomeza kugaba ibitero uko yishakiye kuko abona abaturage bagenza gake bakemera ibikorwa byayo.

Yabashishikarije gushaka intwaro nabo bakirwanaho.

Imvugo y’uwo Guverineri kimwe n’iz’abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu zikangurira abaturage kwirwanaho zanenzwe na bamwe, babona ko Nigeria yananiwe kubarindira umutekano ahubwo ikaba iri kubimurira inshingano mu maboko.

Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko kuba abaturage bakwemererwa gutunga intwaro bishobora gutuma icyo gihugu kirushaho kugira umutekano muke.

Ikibazo cy’udutsiko tw’amabandi kimaze gufata indi ntera muri Nigeria. Kuva mu myaka mike ishize amabandi yagiye ashimuta abaturage barimo n’abanyeshuri hanyuma agasaba amafaranga kugira ngo abarekure.

Ababarirwa mu bihumbi bavukijwe ubuzima n’ibitero byayo, naho abagera mu mamiliyoni bava mu byabo.

Abaturage basabwe gutunga intwaro kugira ngo bahangane n'amabandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .