Nigeria: Bariye karungu nyuma y’iminsi 100 Perezida Buhari atari mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2017 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Gicurasi, iminsi ijana irashize Perezida Muhamadu Buhari avuye muri Nigeria agiye kwivuza i Londres indwara itaratangajwe.

Buhari, umuyisilamu wo mu majyaruguru y’igihugu amaze kugenda ububasha yabusigiye Visi Perezida Yemi Osbanjo, umukirisitu wo mu majyepfo.

Kuva tariki 7 Kanama, imyigaragambyo yakwirakwiye mu gihugu, bamwe mu baturage basaba ko Buhari agaruka mu kazi cyangwa agatangaza ku mugaragaro ko atakigashoboye.

Imyigarambyo yabaye rurangiza kuri uyu wa Kabiri ubwo umuririmbyi Charles Oputa uzwi nka ‘Charly Boy’ yayoboye bamwe mu bafana be, bakigabiza isoko rya Wuse mu murwa mukuru Abuja.

Mu isoko bahahuriye n’irindi tsinda ryarakaye rishyigikiye Buhari, ribatera amabuye baranarwana, imodoka ya Charly Boy irahangiririkira nkuko Yahoo News yabitangaje.

Abasaba Buhari kuza mu kazi cyangwa akegura abenshi bakomoka mu majyepfo ya Nigeria, igice gituwe n’abakirisitu. Abamushyigikiye bavuga ko nta cyuho cyagaragaye kuko adahari biganjemo abayisilamu bo mu majyaruguru cyane cyane mu bwoko bw’aba-Haussa ari nabwo Buhari akomokamo.

Ibi bice bibiri ni na byo byakunze guteza imvururu muri Nigeria birwanira ubutegetsi.

Oputa uzwi nka Charly Boy yavuze ko ahari Buhari ari kugerageza abanyanijeriya ngo arebe ukwihangana kwabo.

Yagize ati “Azakomeza kubura kugeza ryari? Niyo mpamvu tumusaba kugaruka cyangwa akegura. Natange ubutegetsi k’ubishoboye”.

Mu binyamakuru byo muri Nigeria inkuru nyamukuru ni uburwayi bwa Buhari n’iminsi ijana ishize atagaragara mu gihugu. Hari n’abavuga ko yaba yarapfuye bakaba baririnze kubitangaza.

Amaka Anthony, umwarimu w’imyaka 43 yavuze ko nta kibazo kubura kwa Perezida biteye.

Ati “Hari abamuhagarariye bashyira ibintu buryo, kugeza ubu nta cyuho kigaragara.”

Mu cyumweru gishize Buhari yashyize hanze ifoto ari kumwe n’abamufasha bari i Londres.Yavuze ko yumva ameze neza gusa atangaza ko ijambo rya nyuma rifitwe n’abaganga.

Hari abavuga ko Buhari muri 2010 ubwo uwahoze ari perezida Umaru Musa Yar’Adua yari arwaye, Buhari ari mu ba mbere bamusabye kwegura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza