Kwamamaza

Nigeria: Banki icyenda zabujijwe gucuruza amafaranga y’ibindi bihugu

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 08:33' na Mukaneza M.Ange


Banki Nkuru muri Nigeria yatangaje ko hari banki icyenda zabujijwe gukora ubucuruzi bw’amafaranga y’ibindi bihugu kubera ko zananiwe kwishyura umwenda zibereyemo leta.

Izi banki ziravugwaho kuba zifitiye y’ikigo cya leta gicuruza peteroli amafaranga angana na miliyari 2.1 z’amadorali.

Umwaka ushize Perezida Muhammadu Buhari yatanze itegeko ryo gufunga konti za leta ziri mu ma banki atandukanye hagasigara iyo muri Banki Nkuru mu rwego rwo kwirinda ruswa. Icyo gihe Banki zasabwe kohereza kuri iyo konti amafaranga yose ya leta zibitse.

BBC ivuga ko banki zakumiriwe kubera kutabyubahiriza ari Diamond Bank, Fidelity Bank, First Bank, First City Monument Bank, Heritage Bank, Keystone Bank, Skye Bank, Sterling Bank na United Bank for Africa.

Uretse kuba iki cyemezo kizagira ingaruka zikomeye kuri izi banki kuko zimwe muri zo zishobora kuba zidafite n’ubushobozi bwo guhita zishyura ariya mafaranga ngo zikomorerwe, hari n’impungenge ko bishobora gusubiza inyuma abakora ubucuruzi mpuzamahanga bazifitemo konti.

Buhari avuga ko mu myaka yashize abayobozi muri guverinoma banyereje amafaranga agera kuri miliyari 150 z’amadorali kuko icyo gihe leta itari izi umubare wa konti buri minisiteri itunze.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved