Nigeria: Abayobozi bafunzwe bazira abana bamanitse ku misaraba babahora gukererwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri Nigeria bazira kuzirika no gukubitira abanyeshuri babiri ku biti bishushe nk’umusaraba babahora gukererwa kugera ku ishuri.

Abo banyeshuri bakubiswe n’umwarimu mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’iki cyumweru biga ku kigo cyigenga cyo mu gace ka Ayetoro ko mu Ntara ya Ogun mu gice cy’Amajyaruguru ya Lagos.

Umuvugizi wa Polisi muri Ogun, Abimbola Oyeyemi, yabwiye CNN ko abo bana bamanitswe ku misaraba babonywe n’umupolisi nyuma yo gukubitwa bikomeye akabasanga bahondobereye.

Yagize ati “Bari baziritswe ku biti bikoze nk’umusaraba ubwo umu-ofisiye w’umupolisi yababonaga. Babwiye umuyobozi w’ishuri na nyiri kigo kubazitura barabyanga. Banakubise umwe mu bantu bose bagerageje kubyivangamo.”

Polisi y’Intara ya Ogun yatangaje ko ikomeje gukora iperereza ku muyobozi w’icyo kigo, nyiracyo ndetse n’umwarimu, bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa byo gukubita abana no kubamanika ku musaraba.

Ibihano bibabaza ingingo ni bimwe mu bikoreshwa cyane mu guhwitura abanyeshuri muri Nigeria nubwo hakomeza kugaragara ingaruka mbi zabyo bigira ku bana birimo no kuba bahamugarira.

Nigeria ntibarizwa mu bihugu 60 ku Isi birimo n’u Rwanda, byaciye ihanwa ry’abana muri ubwo buryo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rigaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 300 bafite imyaka ibiri ku Isi ari bo bahanishwa gukubitwa bigishwa imyifatire ikwiye bikozwe n’ababarera buri gihe.

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri Nigeria bazira kuzirika no gukubitira abanyeshuri babiri ku biti bishushe nk’umusaraba babahora gukererwa kugera ku ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza