Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Ibikunle Daramole, yavuze ko abashinzwe serivisi z’ubutabazi bahise bagera ahabereye impanuk yahitanye ubuzima bw’abantu barindwi bari muri iyo ndege.
Indege yo mu bwoko bwa Beechcraft KingAir B350i yakoze impanuka ubwo yagarukaga ku Kibuga cy’Indege cya Abuja nyuma yo guhura n’ikibazo cya moteri ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Minna, uri mu bilometero 110 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Abuja.
Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Nigeria, Sirika Hadi, yemeje ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko hategerezwa ikiri buve mu iperereza ry’igishobora kuba cyayiteye.
Ati “Tugomba kwihangana kandi tugategereza ikiri buve mu iperereza riri gukorwa n’igisirikare.”
Abatangabuhamya babonye iyi mpanuka babwiye Reuters ko imodoka zizimya inkongi n’imbangukiragutabara zahise zifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze. Umwe yavuze ko humvikanaga imyuka y’ibinyabutabire byatwitswe ariko nta muriro cyangwa umwotsi wabonekaga mu kirere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!