Niger yashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Kamena 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Niger yabaye igihugu cya kane cyashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), yasinyiwe i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Faki Moussa Mahamat, abinyujije kuri Twitter yanditse ko ‘Niger yabaye igihugu cya kane mu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, cyatanze inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika nyuma ya Kenya, Ghana n’u Rwanda’.

Ibihugu 44 bihurira muri AU, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, ryitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.

Ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, ni we uyobora gahunda y’isoko rusange iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063. Biteganyijwe ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

Nigeriya yashyikirije Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Faki Moussa Mahamat, inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza