Kwamamaza

Niger: Umunyamerika yashimuswe n’abantu batazwi, umurinzi n’umukozi we baricwa

Yanditswe kuya 15-10-2016 saa 20:41' na Emma-Marie Umurerwa


Minisiteri y’Umutekano muri Niger yatangaje ko abantu bitwaje intwaro, bashimuse Umunyamerika ukorera Umuryango utegamiye kuri Leta nyuma yo gutera urugo rwe, bakanica umurinzi ndetse n’umukozi we.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Ukwakira 2016, yatangaje ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu aribwo Jeffery Woodke, wakoreraga Umuryango wa gikirisitu witwa JEMED, yafashwe ndetse ahita ajyanwa mu butayu buherereye hafi y’umupaka wa Mali.

Jeffery Woodke umaze imyaka 24 muri Niger, yakuwe iwe mu rugo mu Mujyi wa Abalak mu masaha ya saa yine z’ijoro, atwarwa n’itsinda ry’abantu bataramenyekana mu modoka ya Toyota Hilux, nkuko itangazo ryasohowe ribivuga.

Minisitiri w’Umutekano n’Umudendezo w’abaturage, Mohamed Bazoum yagize ati “ Aba bicanyi bahise berekeza ku mupaka wa Mali, ingabo zacu ziri kubakurikirana.”

Abaganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu hafi y’urugo rw’uyu munyamerika mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu.

Meya w’umujyi wa Abalak, Ahmed Dilo, yatangaje ko abarwanyi bitwaje intwaro baje kuri moto bakica umurinzi, mbere yuko imodoka yamutwaye ihagera.

Minisitiri Mohamed Bazoum yatangaje ko umwe mu basirikare b’igihugu bamurindaga yishwe.

Ibikorwa byo gushimuta abanyamahanga muri Niger ntibikunze kugaragara ugereranyije no muri Mali bituranye, aho abarwanyi bo mu mitwe ya Kiyisilamu bafata abantu kubera inyungu za politiki cyangwa bashaka indonke.

Ni ubwa mbere umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimuswe muri Niger, nubwo muri 2009 abantu bikekwa ko bakorana n’umutwe wa Kiyisilamu bagerageje gushimuta umwe mu bakozi ba Ambasade ya Amerika muri iki gihugu muri Hoteli imwe iri mu Mujyi wa Tahoua ariko umugambi wabo ukaza kuburizwamo.

Nyuma y'ishimutwa ry'umukozi w'umuryango utegamiye kuri Leta n'urupfu rw'abantu babiri, umutekano wakajijwe mu bice bimwe by'igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved