Niger itakaza hegitari zisaga ibihumbi ijana z’ubutaka buri mwaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Niger gifite abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, buri mwaka gitakaza hegitari ibihumbi ijana z’ubutaka buhingwa nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibidukikije, Mamane Wazir.

Mamane yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Niamey, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Minisitiri yavuze ko gutakaza ubwo butaka biterwa n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage dore ko umugore wo muri icyo gihugu abarirwa abana 7.6 ndetse n’imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza nk’amapfa bitwara cyangwa bikangiza ubutaka.

Mamane yatangaje ko mu guhangana n’icyo kibazo , ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwiyemeje gutangira amazi atararenga inkombe, bakagaruza nibura hegitari z’ubutaka ibihumbi 213 buri mwaka biciye muri gahunda yatangije yo gufata neza ubutaka.

Muri gahunda icyo gihugu cyihaye ihera mu 2016 kugeza 2020 harimo gutera amashyamba, gufata neza amazi n’imicungire y’ibidukikije muri rusange.

Niger ifite ubuso bungana na kilometero kare 1.267.000 km², bibiri bya gatatu by’ubwo buso no ubutayu.

Niger itakaza hegitari zisaga ibihumbi ijana z’ubutaka buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza