Kwamamaza

Niger:Abarwanyi 38 ba Boko Haram bishwe

Yanditswe kuya 17-09-2016 saa 14:58' na Ntakirutimana Deus


Ingabo za Niger na Tchad zishe abarwanyi 38 bo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, mu gitero bazigabyeho mu karere ka Diffa kiri mu majyepfo ashyira iburasirazuba ya Niger.

Ibyo bitero byagabwe kuri uwo mutwe muri icyi cyumweru, ku ruhande rw’ingabo z’ibyo bihugu hakomeretsemo babiri.

Jeune Afrique yatangaje ko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Niger, Colonel Moustapha Ledru yagaragaje uko byari byifashe.

Yagize ati “ Dore uko byagenze, ku ruhande rw’ingabo za leta abasirikare babiri bakomerekejwe gahoro, ku ruhande rw’abanzi : abaterabwora 38 bishwe. Ikindi kandi umubare mwinshi w’intwaro z’ingenzi rw’abagize uwo mutwe ndetse n’amasasu byafashwe.”

Izo ngabo zagabye icyo gitero nyuma yuko abarwanyi ba Boko Haram bagabye ibitero mu duce twa Toumour na Gueskérou muri Niger tariki ya 12 na14 Nzeri uyu mwaka.

Boko Haram yateye agace ka Gueskérou ku wa gatatu w’iki cyumweru mu ijoro, ariko ntibagira uwo bica, ariko basahura ibirirwa n’imiti ndetse batwika inzu zabo.

Tariki ya 12 Nzeri 2016, ingabo ebyeri za Niger barishwe, abandi batandatu bakomerekera mu mutego batezwe na Boko Haram hafi y’agace ka Toumour.

Leta ya Niger yatangaje ko icyo gihe abarwanyi 30 ba Boko Haram barishwe abandi babiri barafatwa.

Guhera muri Gashyantare 2015, Boko Haram yagiye igaba ibitero mu duce dukikije Diffa, agace ka Niger kari ku mupaka uhuza Niger na Nigeria.

Abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved