00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger: Abana 26 bahiriye mu ishuri barapfa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Abana 26 bari mu kigero cy’imyaka itanu n’itandatu bahiriye mu ishuri bigagagamo mu mujyi wa Maradi mu Majyepfo ya Niger, barapfa.

Inkongi yafashe inyubako y’ishuri abo bana bigagamo kuri uyu wa Mbere, habura ubutabazi abana bahiramo barapfa.

Guverineri w’umujyi wa Maradi, Chaibou Aboubacar, yabwiye AFP ko inyubako abo bana bigagamo yari yubakishijwe ibiti n’ibyatsi, ari nabyo byatije umurindi inkongi.

Uretse 26 bapfuye, hari 13 bakomeretse barimo bane barembye cyane.

Niger iza mu bihugu bya mbere bikennye cyane ku Isi, imaze igihe mu rugamba rwo kubaka amashuri. Kubera ko amikoro aba make, ahenshi hifashishishwa ibiti n’ibyatsi ngo abana babone aho bigira.

Si ubwa mbere muri icyo gihugu inkongi y’umuriro yibasira amashuri, gusa ntabwo byari bikunze kubaho ko hagira abapfa.

Muri Mata uyu mwaka, hari irindi shuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu murwa mukuru Niamey, abana 20 bahasiga ubuzima.

Hashize igihe muri Niger havugwa inkuru z'amashuri yibasiwe n'inkongi y'umuriro kubera ko yubakishije ibyatsi n'ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .