00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nk’aho nari kujya mu isoko nkarira-Perezida Ndayishimiye washenguwe na ruswa mu bacamanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yatangaje ko yashenguwe n’uko inzego z’ubutabera zamunzwe na ruswa bigera aho henshi usanga abenegihugu barira utaretse abanyamahanga bafite imishinga muri iki gihugu.

Aya ni amagambo yavuze ubwo aheruka kugirana ibiganiro n’abagize urwego rw’ubucamanza mu gihugu, ku wa 24 Kanama 2021.

Yavuze ko amarira y’abarundi n’abanyamahanga aterwa n’uko nta butabera buri mu gihugu ageze ku rwego rudakwiye kwihanganirwa. Ngo abacamanza ntibakwiye guceceka imber ey’ikibazo nk’iki gikomeye.

Iyi ngo ni yo mpamavu yahamagaje iyi nama kugira ngo agahinda ke agature abacamanza mbere y’uko hagira ikindi gikorwa.

“Iyi nama nayiteranyije kugira ngo […], ni uko bavuga ngo umugabo amarira ye atemba ajya mu nda, ubundi nari ngeze ku rwego numva ko najya mu isoko nkarira bose bandeba, narangiza ngataha. Kubona Abarundi bose bantora ngo mbayobore ugasanga bose bararira!”

Yakomeje ati “Mbwira, mu gihugu Perezida arira, umwenegihugu akarira, umunyamahanga wari ukeneye u Burundi akarira, icyo gihugu ni icya hehe? Icyo gihugu cyitwa ngo iki?”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu makomine hose abaturage bamubwira ko ubukene bafite, ubwicanyi n’ibindi bibazo biri mu gihugu babiterwa n’abacamanza.

Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye kuko iyo nta mucamanza uhari, abenegihugu ubwabo bahita bicira imanza. Ngo urwego rw’ubucamanza mu gihugu rurahari ariko icyabuze ni abacamanza bazima.

Ati “Hari imanza abacamanza banga guca, ugasanga umuntu aravuga ngo kubera urya ‘mujama’ wanjye ampaye miliyoni 100, sinaruca kuko yahita atsindwa. Ahandi umucamanza n’umwavoka barumvikana uburyo barya umutungo wa leta. Ni amafaranga yakubatse amashuri, ibitaro, imihanda n’imodoka za leta.”

Yakomeje abwira abacamanza ko agahinda ke kagiye gutuma ahagurukira abarundi batsikamiye Abarundi buaba ngombwa akitabaza amahanga.

“Tekereza ko aho nyura hose ku munsi nakira ibirego birenga 1000, reka rero ndire mu mwanya wabo kugira ngo mwumve ayo marira yanjye nibura. Abanyamahanga bafite imishinga yabo ntibakiza mu Burundi. Mugahita mujya inama y’uburyo murya amafaranga yabo. Ahantu hatagira ubutabera haza abanyamahanga gute?”

“Umurundi ntatinyuka gukora umushinga kuko azi ko nta wuzamuha ubutabera. Iki gihugu kizatera imbere gute? Muzabona imodoka mukoresha gute? Muzabona inkiko mukoreramo gute mu gihe mudashaka ko igihugu gitera imbere? Abamaze kwicira imanza bangana iki? None nk’ubu umuntu wishe undi kubera kubura ubutungane ni we uzajya mu muriro cyangwa ni mwe [bacamanza] muzajya mu muriro?”

Yavuze ko afite impungenge ko amahanga azavuga ko u Burundi butubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyakora we yifatanyije n’abenegihugu kurira.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ababajwe n'uko ubucamanza mu gihugu cye bwamunzwe na ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .