00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ibiki byagenzaga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie mu Rwanda?

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 30 Kanama 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Ku wa 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed, yageze mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje. Kuri uwo munsi bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byihariye.

Ntihatangajwe ibikubiye mu ngingo zibanzweho muri ibyo biganiro. Cyakora abasesenguzi bagaragaza ko zifitanye isano na politiki y’imbere mu gihugu.

Minisitiri Ahmed yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Ni mu gihe igihugu ayoboye cyugarijwe bikomeye n’intambara imuhanganishije n’Intara ya Tigray ashinja kwigomeka ku butegetsi bwe.

Amakimbirane hagati ya Ethiopie na Misiri bapfa urugomero rwiswe “Renaissance” ruri kubakwa ku ruzi rwa Nile ruhuriweho n’ ibihugu byombi, ni ikindi kibazo gihangayikishije Abiy muri iki gihe.

Abasesenguzi mu bya politikiu bagaragaza ko kuza mu Rwanda bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ibyo bibazo.

Ingabo za Minisitiri Ahmed n’iza Tigray rurageretse

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hatangiye intambara ishyamiranyije ingabo za Ethiopie n’iz’ishyaka TPLF riyobora intara ya Tigray iri mu Majyaruguru.

TPLF yavuze ko igomba kwigenga ntigendere ku butegetsi bwa Minisitiri Ahmed, nawe avuga ko agomba kuhigarurira kuko ari imwe mu ntara z’igihugu ayoboye.

Kuva ubwo kugeza magingo aya ibintu byakomeje kudogera, rimwe Minisitiri Ahmed akavuga ko yatsinze abarwanyi ba Tigray, nyuma bakavuga ko bari kubyina intsinzi aho bigeze no gutambagiza ingabo za leta zafashwe bugwate ku mihanda bazishinyagurira mu rwego rwo kwishongora kuri Guverinoma.

Mu minsi mike ishize humvikanye amakuru ko iyo ntambara noneho iri kugenda ihinduka iy’amoko.

Ababarirwa muri miliyoni esheshatu batuye muri iyo Ntara ubu baratabarizwa kuko yugarijwe n’inzara n’ubukene kandi imfashanyo ntizigera ku bazikeneye neza.

Ubu abasaga 400.000 barashonje bikabije. Ababarirwa mu bihumbi bahasize ubuzima, abandi bava mu byabo.

Impuguke muri politiki mpuzamahanga akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismaël Buchanan, yabwiye IGIHE ko nubwo hatahita hemezwa ko iyo ntambara ari yo ngingo nyamukuru yazanye Minisitiri Ahmed n’itsinda rye, igomba kuba iri mu byaganirwaho.

Ati “ Umwihariko wa Tigray ntabwo ari wo umuntu yashingiraho [ku byamuzanye] ariko ntibyaburamo kuko Ethiopie ifite ikibazo cyangwa ubufasha isaba u Rwanda, amasezerano ibihugu bifitanye kuva na mbere bashobora kuyagenderaho.”

Ibihugu byombi bisanzwe bifite amasezerano y’ubufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco,ibijyanye n’ikirere, ibya gisirikare n’andi.

Dr Buchanan yavuze ko kuba Minisitiri Ahmed n’itsinda ryamuherekeje bari mu Rwanda ari ubucuti ibuhugu byombi bisanganywe ndetse bihurira ku kuba “byombi bishaka kuzamura Afurika” muri rusange.

Yakomeje ati “Mu Rwego rwa gisirikare, u Rwanda na Ethiopie bifitanye amasezerano byasinyanye ku buryo byoroherezanya guhugura impande zombi.”

Yavuze ko kuba u Rwanda rwarohereje ingabo muri Centrafrique na Mozambique kuhagarura umutekano bidasobanuye ko “rwahita ruzohereza no muri Ethiopie” kubera ikibazo cya Tigray. Icyakora ngo hashobora kurebwa ku masezerano zikaba zakoherezwayo.

Urugomero rw’amashanyarazi ruri mu mpaka rwagirira akamaro u Rwanda

Ethiopie iri hafi gusoza ibikorwa by’urugomero rw’amashanyarazi ruzifashisha uruzi rwa Nile ariko mu bihe bitandukanye yitambitswe na Misiri na Sudan nabyo birukozeho.

Ni urugomero ruzatwara miliyoni 4,7$ rwitezweho kuzacanira abatuye icyo gihugu babarirwa hagasagurirwa n’ibihugu byo mu Karere kuko ruzatanga megawatt 6.000.

Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko ubushobozi bwarwo bushobora kuzagirira akamaro n’u Rwanda.

Ati “Kubera ko iyo ufite umuriro uba ugomba kuwukoresha cyane ko utagira ububiko, ubwo iyo umaze gucanira abaturage undi urawugurisha.”

“Ni inyungu kuri bo kuko Ethiopie ifite n’ikibazo cy’amadevize ku buryo niwugurisha ibindi bihugu izaba ibonye aho iyakura.”

Mu 2017 hari umushinga w’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Ethiopie azanwa mu Rwanda, uza kudindira ku mpamvu zitandukanye zirimo n’iza politiki.

Kaberuka yavuze ko kuba urugomero rw’icyo gihugu ruzaba rufite ingufu nyinshi bishobora kuzagira icyo bifasha mu kuba noneho uwo mushinga washoboka.

Ibindi iyo mpuguke yagaragaje bishobora kugarukwaho ni uko icyo gihugu gifite iterambere ry’inganda kandi zikora ibihendutse biturutse ku mukoranire yazo n’Abashinwa; bityo kikaba cyashaka isoko mu Rwanda ari nako rugira amahirwe yo kubibona byoroshye.

Nanone kandi Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere, Ethiopian Airlines ikorera ingendo mu Rwanda ariko RwandAir ntiratangira kwerekeza i Addis Ababa nubwo mu 2019 yari yatangaje ko igiye gutangira ingendo zijyayo. Ibyo nabyo biri mu byaganirwaho.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed bagirana ibiganiro
Intambara ihanganishije Guverinoma ya Ethiopia na Tigray iri mu bihangayikishije Dr Abiy Ahmed
Urugomero rw'amashanyarazi rwubatswe na Ethiopia ku ruzi rwa Nile rwateje amakimbirane hagati yayo na Misiri na Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .