Namibia: Imyigaragambyo nyuma y’uko umutinganyi yangiwe kwinjirana abana be mu gihugu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Imyigaragambyo yatangiye mu bice bitandukanye bya Namibia, nyuma y’uko umugabo w’umutinganyi Phillip Luhl abujijwe kwinjira muri Namibia ari kumwe n’abana be b’impanga bavutse ku mugore wishyuwe ngo amubyarire.

Luhl usanzwe ari umugabo yasezeranye na mugenzi we Guillermo Delgado mu 2014 ngo babane nk’umugabo n’umugore nubwo bombi ari igitsinagabo. Basezeraniye muri Afurika y’Epfo kuko amategeko yaho abyemera.

Luhl aherutse kubyara abana babiri b’abakobwa b’impanga abicishije ku mugore wo muri Afurika y’Epfo yishyuye ngo amubyarire. Abana bamaze kuvuka yabiyandikishijeho nk’abo yabyaranye na Delgado, abandikishiriza muri Afurika y’Epfo kuko amategeko abyemera.

Delgado n’undi mwana w’umuhungo muto Luhl yabyaranye n’undi mugore, bo bari basigaye i Windhoek muri Namibia.

Ubwo Luhl yashakaga kwinjira muri Namibia ajyanye abana be b’impanga aherutse kubyara, ubuyobozi bwa Namibia bwarabyanze kuko banditswe ku babyeyi babiri b’abagabo kandi amategeko y’icyo gihugu atemerera abagabo babiri kubana bahuje igitsina.

Uwo mugabo yareze Leta mu rukiko ariko narwo rwanzura ko abo bana batemewe muri Namibia.

Luhl yarabyamaganye avuga ko ari ihohoterwa abana be bari gukorerwa kuko basa nk’abatagira ubwenegihugu kandi papa wabo ari umuturage wemewe wa Namibia.

BBC yatangaje ko abenshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ababana bahuje ibitsina muri Namibia, bigabije imihanda basaba ko Luhl n’abana be barenganurwa, bakemererwa kwinjira mu gihugu.

Luhl yavuze ko Namibia iri kumuhohotera we n'abana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .