Kwamamaza

Mwai Kibaki wigeze kuba Perezida wa Kenya yajyanwe mu bitaro muri Afurika y’Epfo

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 21:40' na Rabbi Malo Umucunguzi


Mwai Kibaki wigeze kuyobora Kenya yajyanywe mu bitaro igitaraganya muri Afurika y’Epfo ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye, nyuma y’uburwayi yagize mu mpera z’icyumweru gishize ariko akabanza kuvurirwa mu bitaro bya Karen mu Mujyi wa Nairobi.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya kivuga ko Kibaki yakiriwe mu bitaro kuwa Gatandatu, ku Cyumweru arasezererwa ariko umuryango we usanga byaba byiza ahawe ubuvuzi buhagije muri Afurika y’Epfo, ahari abaganga b’inzobere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byatangaje ko Kibaki azakira vuba akagaruka muri Kenya, ndetse Perezida Uhuru Kenyatta ari umwe mu basuye Kibaki ubwo yari akiri mu bitaro bya Karen i Nairobi.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Manoah Esipisu, yagize ati “Turizera ko azagaruka vuba, kandi Abanyakenya bazagenda bamenyeshwa uko ubuzima bwe bumeze. Turasaba Abanyakenya kumusengera kandi bubahirize ubusugire bw’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.”

Amakuru avuga ko Kibaki w’imyaka 84 ashobora kuba yaragize ikibazo cy’umutima, nubwo umuryango we cyangwa ibitaro yajyanwemo bitigeze bitanga amakuru ku burwayi bw’uyu mukambwe.

Kibaki yakunze kurangwa n’ubuzima budafite ibibazo bikanganye mu bukuru bwe kuko yakundaga gukina Golf, kereka mu 2002 ubwo yakoraga impanuka y’imodoka.

Kibaki wayoboye Kenya imyaka 10, kuva mu 2002 kugeza muri Mata 2013, mbere yabaye visi perezida kuva mu 1978 kugeza 1988, ku buyobozi bwa Perezida Daniel arap Moi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved