Mushikiwabo n’ikibazo cya Sahrawi mu myanzuro itanu yafatiwe mu Nama ya AU

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagaragarijwemo intambwe yatewe mu kwihuza kwa Afurika ndetse inafatirwamo imyanzuro irimo n’uw’ibihugu byashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ku Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Iyi nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu bigize AU i Nouakchott muri Mauritanie, ku wa 1 -2 Nyakanga 2018, yibanze ku cyerekezo gikwiye Afurika n’uruhare rwa buri wese muri urwo rugendo.

Yasojwe hafatwa imyanzuro itanu ikomeye irimo uwo kuzemereza amavugurura ya AU mu Nama Idasanzwe y’uyu muryango izabera iAddis-Abeba ku wa 17-18 Ugushyingo.

Perezida Kagame ni we uyoboye itsinda ry’inzobere ryiga ku mavugurura y’imikorere ya AU agamije gutuma uyu muryango ugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, gushyira mu bikorwa imyanzuro yose ifatwa ndetse no guharanira kutabeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida Kagame uyoboye AU bagaragaje ko inzira yo gukomeza amavugurura y’umuryango iboneye ariko nta byemezo biyerekeye byafashwe.

Ibihugu birimo Afurika y’Epfo ntibiremera icyemezo cyo gutanga 0.2% by’imisoro y’ibyinjira mu gihugu muri gahunda yo gufasha AU kudatungwa n’amahanga.

Hanagarutswe ku buryo bukoreshwa mu gushyiraho ba komiseri batorwa n’abakuru b’ibihugu, bakaba bashobora kujya bashyirwaho n’abaperezida ba Komisiyo muri AU.

Mu kwihuza k’umugabane ibihugu 49 muri 55 bigize AU byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA ndetse ibindi bitandatu byemeje ko bizayasinya. Muri Werurwe 2018 nibwo ibihugu 44 byayashyizeho umukono mu muhango wabereye i Kigali.

-  AU igiye mu kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

Abakuru b’ibihugu bigize AU bemeje kugira uruhare mu kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba (Repubulika ya Sahrawi) kimaze imyaka igera kuri 40 cyabyaye amakimbirane hagati ya Maroc ifata Sahrawi nk’agace kayo na Algeria ishyigikiye umutwe wa Polisario uharanira ukwigenga kwako.

Aya makimbirane yatumye Maroc yivana muri AU (icyitwa OUA) mu 1984, ubwo Sahrawi yemerwaga muri uwo muryango, yongera kuwugarukamo muri Mutarama 2017.

AU yagaragaje ko kwinjira muri iki kibazo bitavuze gusimbura Umuryango w’Abibumbye kuko Umuyobozi wa AU, Paul Kagame; Perezida wa Guinea, Alpha Condé wayiyoboye mu 2017 na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi uzafata ubuyobozi mu 2019 na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bazafasha Umunyamabanga wa Loni.

Moussa Mahamat afite inshingano zo kuvugurura Akanama ka AU muri Loni gashinzwe gutegura kamarampaka ya Sahrawi kari mu Mujyi wa Laayoune, ugenzurwa na Maroc.

- Kandidatire ya Mushikiwabo

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama isanzwe ya AU bemeje ko bari inyuma Minisitiri Mushikiwabo uhatanira kwicara muri OIF.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Mushikiwabo uziyamamaza mu matora y’uyu muryango azabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, uwuyoboye kuva mu 2014.

- Carlos Lopes yahawe guhuza Afurika na EU

Abakuru b’ibihugu bahaye Umunya- Guinée Bissau, Carlos Lopes, inshingano zo gufasha Abanyafurika mu biganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Carlos wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Ubukungu muri Afurika yashinzwe gufasha ibihugu kunoza amasezerano na EU yo mu 2020. Afurika isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na EU ya ‘Cotonou Agreement’ yasinywe muri Kamena 2000 muri Benin hagati ya EU na Afurika, ibihugu bya Caraibe na Pacific.

-  Amavugurura mu Nama Isanzwe ya AU izabera Niger mu 2019

Inama Isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize AU izaba muri Nyakanga 2019, nyuma yo kwemeza ko mu mwaka hazajya haba imwe aho kuba ebyiri zaberaga mu bihugu bitandukanye.

Iyi nama izakirwa na Niger iyobowe na Mahamadou Issoufou ndetse iki gihugu cyatangiye imyiteguro.

Mu mavugurura ya AU, inama isanzwe izajya ihuza ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ab’imari, n’abakuru b’ibihugu bake. Umwihariko w’inama izabera Niamey mu 2019, ni uko izemerezwamo burundu amasezerano ya AfCFTA ndetse izitabirwa n’abakuru b’ibihugu byose.

Aabkuru b'ibihugu mu Nama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)
Iyi nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu bigize AU i Nouakchott muri Mauritanie, ku wa 1 -2 Nyakanga 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza