Museveni yasize umugani ku mbuga nkoranyambaga ku bw’imyambaro yagiye mu Bushinwa yambaye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Kamena 2019 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasize umugani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye ikoti rimuruta mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Bushinwa.

Museveni yageze mu Bushinwa kuwa Mbere tariki 24 Kamena asoza uruzinduko rwe kuwa Kane tariki 27 Kamena 2019.

Mu ruzinduko rwe, Museveni yageze i Shaoshan mu Ntara ya Hunan mu muhango wo kuzirikana Mao Zedong ufatwa nk’umubyeyi w’u Bushinwa.

Amaze gusura inzu n’ibindi birangamateka bya Zedong, Museveni yanditse kuri Twitter anashyiraho amafoto menshi agaragaza uruzinduko rwe muri iki gihugu.

Aho kuvuga ku ruzinduko rwe, kuri Twitter benshi batangiye bamubaza uwamudodeye ikositimu yajyanye mu Bushinwa.

Ibyo babihereye ku bunini bw’ikoti n’ipantalo yagaragaye yambaye, bavugaga ko itamubereye nka Perezida.

Umwe mu bakoresha Twitter witwa Eric Mosoti yagize ati “Ukwiriye kwirukana ukwambika kuko yakwambitse imyenda ikuruta, cyangwa wayitiye?”

Undi yabivanze no gutebya yagize ati “Ukeneye umukozi ushinzwe kugenzura imyambarire yawe. Bagombaga kukwambika imyambaro ikuruta cyangwa ni iyo batiye?".

Mu ruzinduko rwe mu Bushinwa, Perezida Museveni yagiranye ibiganiro na mugenzi we Xi Jinping ndetse basinya amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Museveni yagaragaye yambaye imyenda miremire
Ku mbuga nkoranyambaga abantu bibajije ku mudozi wa Perezida Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza