00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yasabye ko habaho inama ya EAC yiga ku kibazo cya Ethiopia

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasabye abakuru b’ibihugu bya EAC ko bahura ku wa 16 Ugushyingo 2021 bakaganira ku mwuka mubi uri muri Ethiopia.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Okello Oryem, yatangaje ko Museveni ari mu biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, baganira ku bibazo biri kuba mu gihugu cye.

Yavuze ko nka EAC itewe impungenge n’ibiri kuba no kuba by’umwihariko aba-Tigray banze kujya mu mishyikirano.

OLA na Tigray Defense Force (TDF) ni imitwe ibiri yiyunze kugira ngo irwanye ubutegetsi buriho muri Ethiopia. Ku Cyumweru, iyi mitwe yombi yatangaje ko yafashe uduce twa Dessie na Kombolcha muri Ahmara, ari nayo irimo umuhanda ugana i Addis Ababa muri ibyo bice.

Ku rundi ruhande, isiganwa ryo ku maguru ku biruka ibilometero 10 ryagombaga kubera i Addis Ababa ryasubitswe. Ni ryo rikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasabye abakuru b’ibihugu bya EAC ko bahura ku wa 16 Ugushyingo 2021 bakaganira ku mwuka mubi uri muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .