00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yarumye ahuha ku kibazo cy’abakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yabaye nk’ubererekera ikibazo cy’abashinja inzego z’umutekano muri iki gihugu zirimo abasirikare n’abapolisi gukorera iyicarubozo abaturage baba bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage ku wa 14 Kanama 2021.

Museveni wasaga n’ugaruka ku kibazo cy’abantu bakekwaho kugaba igitero kuri Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba baherutse kugaragariza urukiko ko bakorewe iyicarubozo, yavuze ko ibimenyetso byaboneka hifashishijwe gukorera umuntu iyicarubozo ntacyo biba bimaze.

Gusa iyi mvugo ye yabaye nk’iyivuguruza kuko yagaragaje ko ashidikanya ko n’iri yicarubozo ryaba ryarabayeho kuko aribona mu itangazamakuru gusa.

Ati “Ibimenyetso byabonetse binyuze mu iyicarubozo si ibyo kwizera. Iyicarubozo si ngombwa kandi ni n’ikosa. Ntirigomba kongera gukoreshwa niba ryarakoreshejwe nk’uko mbona abantu bamwe babivuga mu itangazamakuru. Kuki ukubita imfungwa?”

Museveni yavuze ko abari mu nzego z’umutekano bakora ibi ari abanebwe baba badashaka gukora iperereza mu buryo bukwiye ngo bakusanye ibimenyetso bifatika.

Ati “Kuki ukubita abantu ? Kubera ko uri umunebwe udashaka kubabaza. Ni abanyabyaha ariko iyicarubozo ni ikosa.”

Bamwe mu bagaragaje ko batanyuzwe n’iyi mvugo ya Museveni harimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wabwiye BBC ko uyu mugabo atavugishije ukuri kuri iki kibazo.

Ati “Nshobora gutekereza uko abakozweho n’ibi bikorwa biyumvaga ubwo bamurebaga (Museveni) abeshya nta n’isoni, atitaye ku burenganzira bwabo. Kuri mwe mwagezweho n’ibikorwa by’iyicarubozo, gufungwa binyuranyije n’amategeko no kwicwa, nabizeza ko hazabaho umunsi w’ubutabera.”

Ni kenshi inzego z’umutekano za Uganda zagiye zishinjwa gukorera iyicarubozo abaturage, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Mu bavuzwe harimo Robert Kyagulanyi, Stella Nyanzi na Dr Kizza Besigye.

Muri Mutarama 2021 imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yasabye inzego z’umutekano za Uganda guhagarika ibikorwa byo gusagarira abaturage.

Inzego z'umutekano za Uganda zishinjwa guhohotera abaturage, aha Polisi yari ifashe Stella Nyanzi wakunze kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni
Abakekwaho kugaba igitero kuri Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba baherutse kugaragariza urukiko ko bakorewe iyicarubozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .