Kwamamaza

Museveni yavuze ko gukubitwa kwa Besigye n’abambari be aribo babyitera

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 19:26' na Bajecteur Zigiranyirazo


Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ashyigikiye ikoreshwa ry’inkoni za gipolisi mu gihe habaye imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko ariko kandi akamaganira kure ikoreshwa ry’inkoni za gishumba zifashishwa mu kuyihosha.

Ku cyumweru nibwo Perezida Museveni yavuze icyo atekereza ku izamuka ry’ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe na leta bimaze iminsi bivugwa ko bikorwa n’igipolisi cya Uganda akanabigereka ku myitwarire mibi ndetse no kubura ubunyamwuga mu mategeko bya Dr.Besigye.

Ubwo yaganiraga na The Daily Monitor ku bijyanye n’izamuka ry’ibi birego, Perezida Museveni yatangaje ko ashyigikiye ikoreshwa ry’inkoni za gipolisi mu gihe habaye imyigaragambyo idakurikije amategeko.

Mu ijambo rye yagize ati ”Ntidushyigikiye urugomo rw’abapolisi ariko kandi murabizi ko tudashyigikiye imyitwarire idahwitse y’abanyapolitiki bamwe nka Dr.Besigye.”

Yakomeje agira ati "Hari abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta ariko nta na rimwe nigeze numva bishora mu makimbirane n’igipolisi. Byose biba kuri Dr. Besigye kubera iyo myitwarire ye idahwitse no kubura ubunyamwuga mu by’amategeko”.

Ku wa 12 Nyakanga ni bwo hagaragaye abapolisi bakubita abashyigikiye Besigye ubwo bakiraga umurwanashyaka wabo ukomeye mu gihe yari avuye muri gereza gusa Museveni we akavuga ko imyigaragambyo ya FDC akenshi iba idakurikije amategeko bityo bigatuma polisi igira icyo ibikoraho.

Perezida Museveni yasobanuye ko ubusanzwe ari inkoni ngufi kandi ziremereye abapolisi bakuru bashobora gukoresha birwanaho ngo kuko no mu bindi bihugu zikoreshwa gusa ngo yabwiwe ko hari abapolisi bakoresheje ubundi bwoko bw’inkoni.

Abajijwe ku kibazo cyo gukubita abaturage Museveni yahise abaza ati”Ariko ubundi bigaragambyaga bate, ni mu mahoro cyangwa banasagariraga abapolisi babatera amabuye? Cyakora niba barabikoraga mu mahoro mukabakubita mwaba muri mu mafuti namwe”.

Mu 2011 ni bwo hatangiye kubaho imyigaragambyo ishyamiranya abaturage n’urwego rushinzwe umutekano rwa polisi ndetse n’abandi banyepolitiki binagejeje aho umukuru wa polisi ahamagazwa n’inkiko ngo atange ubusobanuro ku byaha aregwa byo guhohotera abaturage.

Ibintu byarushijeho kumera nabi muri uyu mwaka ubwo Dr. Besigye yangaga kwemera ibyavuye mu matora avuga ko ari we watsinze. Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi, mu matora aheruka yabonye amajwi 60.75% naho Dr. Besigye agira 35.37% .

Perezida Museveni yanenze igipolisi cye urugomo gikorera abashyigikiye Kiiza Besigye
Polisi ya Uganda yakunze kugaragara itana mu mitwe n'abashyigikiye Besigye bari mu myigaragambyo
Polisi ihora iri maso icunga ko abashyigikiye Besigye badateza imvururu zishobora no kuzana umutekano muke

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved