Museveni mu nzira zo guhindura manda y’Umukuru w’Igihugu ikaba imyaka irindwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 08:33
Yasuwe :
1 0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ashyigikiye ko manda y’Umukuru w’Igihugu yongerwa ikagirwa imyaka irindwi aho kuba itanu, nubwo hari abasanga byose bigamije kumuharurira inzira yo kuyobora ubuzima bwe bwose.

Nk’uko inkuru ya The Eastafrican ibivuga, Museveni ntiyeruye ngo avuge ko manda ya Perezida muri Uganda igomba kongerwa, ariko yatangaje ko asanga igihe kiba hagati y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri Afurika gikwiye kongerwa kugira ngo bitume bashyira umutima hamwe bateze imbere ibihugu badahangayikishijwe cyane na politiki.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi, Museveni yagize ati “Mu bihugu nk’ibi bifite ibibazo nk’ibi, imyaka itanu ni ibintu bisekeje. Abayobozi muri Afurika bafite byinshi byo gukora bityo bakeneye igihe gihagije hagati y’amatora n’ayandi kugira ngo bateze imbere umugabane.”

Muri Uganda hakomeje kuvugwa impaka zo kuvugurura ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga ubusanzwe itemera ko urengeje imyaka 75 yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko uyu mugambi ugamije gutuma Perezida Museveni yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda itaha.

Perezida Museveni w’imyaka 73 yagiye ku butegetsi mu 1986, abatamushyigikiye bavuga ko ashaka kwiyamamariza indi manda mu matora yo mu 2021 kandi itegeko nshinga ritabyemera kuko azaba afite imyaka 76.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza