Manda ya mbere ya Perezida w’iki gihugu, Mohamed Abdullahi Farmajo, yarangiye kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka ine yari amaze ayobora Somalia ari nabwo byari biteganyijwe ko haba andi matora ya Perezida.
Iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika cyakunze kurangwamo intambara, ubukene, inzara ndetse n’amakimbirane ashingiye kuri politiki. Gusa nyuma y’uko Farmajo atowe mu 2017 yagerageje kugarura umutuzo mu gihugu ariko ntibyagerwaho nk’uko abaturage ba Somalia bari babyiteze.
Ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare habaye ibiganiro hagati ya Perezida Farmajo n’abayobozi bari mu nzego zifata ibyemezo muri Somalia bagamije kurebera hamwe uko amatora azagenda, gusa ibiganiro birangira nta mwanzuro ufashwe.
BBC yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, abiyamamariza umwanya wa Perezida batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Somalia, bavuze ko batazongera gufata Farmajo nk’umukuru w’igihugu kuko manda ye yarangiye.
Aba bakandida bahamagariye inzego za leta kugira icyo zikora mu maguru mashya kugira ngo amatora abe, basaba igisirikare muri icyo gihugu ko cyahagarika gukurikiza amategeko ya Perezida Farmajo.
Muri iki gihugu kandi, si ubwa mbere itariki y’amatora irenze nta matora abaye, kuko no mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 itariki yo gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko yarenze nta matora abaye nanone kubera ubwumvikane buke hagati ya Perezida n’abayobozi ba leta n’intara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!