00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Afurika y’Epfo hagaragaye ubwoko bushya bwa Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mu by’ubuzima bo muri Afurika y’Epfo batangeje ko muri iki gihugu havumbuwe ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘C.1.2’.

Ubu bwoko bwa C.1.2, ngo nabwo bufite ubundi bwinshi buyishamikiyeho. Gusa kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari inkenke ubu bwoko bushya buteye ugereranyije n’ubwari busanzwe.

Amakuru dukesha BBC agaragaza ko kugeza ubu ku Isi ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bumaze kugaragara mu bihugu birindwi bya Afurika, Aziya, u Burayi na Oceania.

Kugeza ubu hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kumenya byinshi kuri iyi virus haba mu buryo yandura ndetse niba ishobora no kuzahaza umuntu kurusha coronavirus isanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko ubwoko bwa Delta aribwo buteje inkeke ku Isi kuko bwandura byihuse kandi bukazahaza ubwanduye.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu kibasiwe cyane na COVID-19 muri Afurika kuko kimaze gupfusha abarenga ibihumbi 81 mu gihe abanduye nabo barenga miliyoni ebyiri.

Muri Afurika y’Epfo hagaragaye ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘C.1.2’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .