Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko, yamuhamagaje ngo asobanure ibya ruswa yavuze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya ‘diamant’, yahombeje igihugu miliyari 15 z’amadolari ya Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu Komisiyo ishinzwe Mine n’Ingufu mu Nteko Ishinga Amategeko, yari yiteguye ko Mugabe w’imyaka 94 yitaba akabazwa ku byo yatangaje mu 2016 ko igihugu cyahombye miliyari 15 z’amadolari kubera ruswa n’abanyamahanga bigabije ibirombe bya diamant muri Zimbabwe.

Perezida wa Komisiyo, Temba Mliswa, yatangaje ko Mugabe atigeze yitaba saa tatu za mu gitondo nkuko yabisabwe mu cyumweru gishize.

Yakomeje avuga ko Komisiyo yafashe icyemezo cyo kumwandikira imusaba kwitaba ku wa Mbere saa munani z’amanywa.

Yagize ati “Ntabwo turi hano ngo tumwambure icyubahiro, twumva ko azabona igihe cyo kwitegura neza, ku bw’ibyo tumutegereje ku wa Mbere saa munani. Inteko Ishinga Amategeko ifite ububasha bwo kumutumiza ku ngufu.”

Iyi komisiyo yamaze guhata ibibazo abahoze ari aba minisitiri, abayobozi ba polisi, ndetse n’abayoboraga ibigo bya leta.

Mu 2006 nibwo mu gace ka Chiadzwa mu Burasirazuba bwa Zimbabwe havumbuwe ikirombe kinini cya “diamant”. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja ubutegetsi gukoresha uburyo budahwitse mu kugenzura uko icukurwa. Habarurwa abagera kuri 200 bishwe mu bikorwa byo kwirukana abahacukuraga “diamant” mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza