Kwamamaza

Mu mezi 18, Ingabo za Congo zimaze kwica abarwanyi 140 ba FDLR

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 17:00' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zatangaje ko kuva mu 2015 kugeza muri Nyakanga 2016, abarwanyi ba FDLR nibura 140 bishwe abandi 323 bagatabwa muri yombi mu gihe abandi 191 bishyikirije intumwa za Loni ziri kugarura amahoro muri icyo gihugu, Monusco.

Umuvugizi wa gahunda ya kabiri igamije gutsinsura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, Sokola II, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, yemeje aya makuru ubwo yavugaga aho icyo gikorwa kigeze mu duce twa Walikale, Rutshuru, Masisi na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Capt. Ndjike Kaiko yavuze ko muri icyo gihe abarwanyi bakoreraga mu yindi mitwe mu Burasirazuba bwa Congo bagera ku 116 bishwe, 936 bo bagatabwa muri yombi harimo n’abagiye bitanga ku neza.

Gusa Perezida w’Imiryango itegamiye kuri Leta muri Nyiragongo, Mambo Kawaya, yavuze ko umutekano utarasubira mu buryo, asaba ko ibitero bikomeza kongerwa hakarangizwa burundu imitwe yitwaje intwaro.

Ati “Haracyari ibibazo byo gukemurwa. Icyo twakwisabira ingabo za Congo ni ukongera amayeri yabo ya gisirikare mu kugaba ibitero byo ku rwego rwo hejuru.”

Kawaya abishingira ku kuba mu gace ka Nyiragongo hakiri ibikorwa byo gushimuta no kwibasirwa n’abarwanyi ba FDLR, byose bikagaragaza ko Sokola II itaragera kuntego yayo.

Umutwe wa FDLR ufatwa nk’ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, abayobozi bawo bakaba bashakishwa n’ubutabera ngo baryozwe ibyo bakoze.

RDC iheruka gutangaza ibitero kuri FDLR muri Gashyantare 2015, ariko ntihagiye hagaragazwa umusaruro wabyo.

Ingabo za Congo zirigamba kwivugana abarwanyi ba FDLR

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved