00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Umuhungu w’uwahoze ari perezida ari mu bashinjwa ruswa ikomeye yagushije iki gihugu mu bukene

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Kanama 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

I Maputo muri Mozambique hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rw’abantu 19 barimo na Ndambi Guebuza umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, bashinjwa ruswa, kunyereza umutungo wa leta, no kwigizaho imitungo nyuma yo kuguza miliyari 2$ mu izina rya Guverinoma.

Uru rubanza rwatangiye kuwa 23 Kanama 2021 muri gereza irinzwe bihambaye muri iki gihugu ya Machava, biteganyijwe ko ruzamara amezi abiri aho ku munsi wa mbere rwatumiyemo abanyamategeko benshi, abatangabuhamya 70 ndetse n’abanyamakuru 250.

Aya mafaranga yagujijwe rwihishwa akitirirwa leta ya Mozambique, yagushije iki gihugu mu gihombo gikomeye kuva cyabona ubwigenge mu 1975, gituma gifungirwa imfashanyo zatangagwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), abaturage baratindahara ndetse n’agaciro k’ifaranga ryo muri iki gihugu karatakara.

Kugira ngo bigende gutya, hagati ya 2013 na 2014 sosiyete eshatu zikomeye z’ubucuruzi za leta ya Mozambique, ProIndicus, Ematum na Mam, zatse inguzanyo ya miliyari 2$ muri banki zitandukanye harimo iyo mu Busuwisi ya Credit Suisse ndetse n’iyo mu Burusiya ya VTB Bank, aguzwa bitemejwe n’inteko ishingamategeko y’iki gihugu nk’uko itegeko ribigena.

Mozambique niyo yatanzwe nk’umwishingizi w’iyi nguzanyo bivuze ko ariyo yari kuzayishyura.

BBC itangaza ko aya mafaranga bivugwa ko yakoreshejwe mu kugura uruganda rutunganya amafi yiwa Tuna, amato yo kurinda umutekano wo mu mazi ndetse andi agakoresgwa mu gutera inkunga imishinga y’ubucuruzi itandukanye leta ifitemo imigabane myinshi.
Gusa byaje kumenyekana ko iyi nguzanyo yari yihishemo ruswa nyinshi kuko ayo mafaranga yagujijwe ku nyungu za bamwe mu bayobozi bari bakomeye muri iki gihugu, barimo uwari umuhungu wa Perezida, Ndambi Guebuza, uwari ukuriye urwego rw’ubutasi, Gregorio Leao ndetse na Minisitiri w’Imari, Manuel Chang.

Mu 2016 nibwo leta ya Mozambique yatangaje ko yafashe inguzanyo bitamenyeshejwe Inteko Ishinga Amategeko, ihita itegekwa guhagarika kwishyura inguzanyo, ifaranga ry’iki gihugu rita agaciro, IMF n’abandi baterankunga bayifungira amazi n’umuriro ntibongera kuyiha inkunga, bituma igihugu kigwa mu gihombo gikabije.

Iyi ‘operation’ yakoze no kuri Perezida w’iki gihugu Filipe Nyusi wari Ministiri w’ingabo icyo gihe, kuko agaragara mu buhamya bwatanzwe kuri ibi byaha byakorwagaho iperereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika avugwa ko nawe yakiriye ruswa.

Mu batangiye gushinjwa ibi byaha haraburamo uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Manuel Chang, ukekwaho kwakira ruswa ya miliyoni 12$ agasinya ku mpapuro z’inguzanyo, aho ubu afungiye mu Afurika y’Epfo guhera mu 2018, ariko biteganyijwe ko azoherezwa muri Mozambique nubwo ahakana ibyaha aregwa.

Abakekwaho ibi byaha bose bafashwe hagati ya 2018 na 2019, hakaba harimo abayobozi n’abari bafite imishinga ikomeye y’ubucuruzi, ndetse bivugwa ko miliyoni 200$ zose zagiye muri ruswa kugira ngo iyi nguzanyo iboneke. Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa kugeza ku itariki 1 Nzeri.

Ndambi Guebuza [uwo wubitse umutwe] umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Mozambique ni mwe mu bariye ruswa y'amafaranga menshi yagushije iki gihugu mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .