00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Polisi yafashe ibihumbi 16$ by’amiganano

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Mozambique yafashe 16.000$ agizwe n’inoti z’inyiganano, bikekwa ko hari ikigo kimaze iminsi gikora ibikorwa nk’ibyo mu karere icyo gihugu giherereyemo.

BBC yatangaje ko ku ikubitiro hatawe muri yombi Abanya-Angola babiri bakekwaho uruhare muri icyo cyaha, hakaba hagiye gusohorwa n’impapuro zisaba ifatwa ry’abandi bakekwa.

Inzego z’iperereza muri Mozambique zirakeka ko hari sendika yo mu Karere igizwe n’Abakomoka mu icyo gihugu,Abanya-Angola n’Abanya-Afurika y’Epfo, imenyereye ibyo gucura amafaranga y’amiganano.

Icyakora ngo gukora ama-metical akoreshwa muri icyo gihugu ngo byarayinaniye.

Babiri bafashwe barahakana ibyo bashinjwa, umwe muri bo akavuga ko yageze muri icyo gihugu mu mezi abiri ashize yishakira amahirwe y’ishoramari.

Amadolari yafashwe bikekwa ko yakozwe n'ikigo cyo mu karere Mozambique iherereyemo kizobereye mu gukora amafaranga y'amiganano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .