00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Loni yashimye ibikorwa byo kubohoza abana bari barinjijwe mu mutwe w’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko Ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Rwanda ziri kubohoza abana bari baragiye binjizwa mu mutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Ku wa 5 Ukwakira 2021, UNICEF yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zigenda zibohoza abana bari barinjijwe muri uyu mutwe wiyita Al Shabab.

Umuvugizi wa UNICEF, James Elder yabwiye itangazamakuru ko aba bana babohorwa aho kurekurwa ku bushake nk’uko abenshi babikeka.

Ati “Abana barabohojwe, ntabwo barekuwe, batabarwa n’Ingabo za Guverinoma. Hari abana babarirwa mu bihumbi bashimuswe kuva muri Werurwe kandi kuva icyo gihe nta mwana urarekurwa.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta makuru menshi yatangazwa ku bana babohojwe kuko byabangamira ubuzima bwabo na gahunda zigamije kubohoza abandi.

Ati “Nakwifuje kubaha amakuru menshi ku bana babohojwe ariko birumvikana ko ntashaka kubangamira gahunda ziri gukorwa. Ingamba zose zishoboka zikwiye gufatwa kugira ngo abana bakurwa mu gisirikare barekurwe ndetse banahabwe uburinzi bwose bushoboka kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe.”

Muri Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zabohoje abakobwa bari barafashwe n’umutwe w’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo uyu mutwe w’iterabwoba wiyitirira Al-Shabab wakajije ibikorwa byo gushimuta abana, aho abahungu binjizwaga mu bikorwa byo kurwana, abakobwa bakagirwa abagore ari na ko bakorerwa ibikorwa bitandukanye by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Croix Rouge yavugaga ko hagati ya Nzeri 2020 na Mata 2021 hari hamaze gushimutwa abantu barenga 2600.

Yussuf Abdala uherutse kubohozwa n'Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique ni umwe mu bana bari barashimuswe n'umutwe w'iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .