Kwamamaza

Moïse Katumbi yangiwe kugaruka muri Congo

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 08:21' na Rabbi Malo Umucunguzi


Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari byitezwe ko yitabira inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye kuwa 31 Nyakanga, mu gihe byari byitezwe ko agera i Kinshasa mu gitondo cy’uwo munsi, akoresheje indege ye.

Uyu mugabo wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, yemeje ko guverinoma y’icyo gihugu yamubujije kugwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa guverinoma yabyamaganiye kure, ahubwo ivuga ko indege ya Katumbi yangiwe kuguruka ngo igwe ku butaka bwa Congo kubera impamvu za tekiniki, aho kuba iza politiki.

Moïse Katumbi yashakaga kwitabira inama ikomeye yahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yahuriranye n’ukugaruka mu gihugu kwa Etienne Tchisekedi uhanganye na Perezida Kabila imyaka myinshi, ariko indege ye ntiyabasha kumuvana mu Bubiligi ngo agere i Kinshasa.

Katumbi aheruka kuva mu gihugu agiye kwivuza, ariko yaje gushinjwa kugurisha inzu y’abandi akatirwa gufungwa imyaka itatu, ndetse yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kwinjiza abasirikare b’abacancuro mu gihugu.

Ibyo birego byose byamujeho amaze gutangaza ko aziyamamariza gusimbura Perezida Kabila ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu matora ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Mu itangazo yasohoye, Katumbi yagize ati ‘‘Ubutegetsi bwanze ko ngaruka, bwanga guha indege yanjye uburenganzira bwo kuguruka no kugwa ku butaka. Namaganye uku kumbangamira kunyuranije n’amategeko, bigaragaza ko dukeneye ubwisanzure mu gihugu cyacu.’’

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende yamaganye amagambo ya Katumbi, ahubwo ayita ibinyoma bisa.

Ati ‘‘Nta muntu wangiye indege ye kugwa mu gihugu, ahubwo ubutabera ntaho bwari guhera bumwangira kugaruka mu gihugu.’’

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi Justin Kalumba nawe yavuze ko nta wamwangiye kugaruka muri RDC, ndetse ubuyobozi bushinzwe indege za gisivili atari bwo bwagombaga gutanga ubwo burenganzira kuko nta n’inyandiko zigaragaza ko yabusabye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved