Kwamamaza

Moïse Katumbi amaze amezi atatu yivuza urushinge yatewe n’abashinzwe umutekano

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 17:20' na Philbert Hagengimana


Moïse Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yavuze ibijyanye n’uburwayi bwe bwatumye ajya kuvurirwa mu mahanga, anagira inama Perezida Joseph Kabila usigaje amezi atatu n’igice ngo asoze manda ebyiri yatorewe nk’Umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, Moïse Katumbi, Umuyobozi w’ikipe ya TP Mazembe wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, akaza kwegura ndetse agahita ajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko amaze igihe yivuza uburozi yatewe mu rushinga.

Ati “Icyo nzi ni uko natumijwe n’ubutabera bwa Lubumbashi inshuro eshatu. Inshuro ebyiri za mbere nari meze neza. Ariko ubwo nitabaga ku nshuro ya gatatu, nahutajwe n’abapolisi bahise bantera urushinge rw’uburozi mu mugongo. Ku bw’ibyo nagize ibibazo bikomeye by’ubuhumekero, nshyirwa mu bitaro maramo hafi icyumweru.”

Yakomeje agira ati “Abaganga nta ndwara bansanganye bitewe n’uko nta suzumiro ry’ibizami (laboratoire) riri iwacu ryabugenewe. Byasabye ko mpavanwa n’indege y’ingobyi y’abarwayi. Guverinoma yagerageje guhinyuza, maze yohereza abaganga bayo, kandi babonye ibisubizo bisa n’iby’abandi.”

Abajijwe niba yaramenye ubwoko bw’uburozi yatewe muri urwo rushinge, Katumbi yasubije ko yasuzumiwe mu Budage no mu Bwongereza, akaba ateganya gutangaza ibyavuyemo, akanerekana ko abicanyi bakwiye kugira icyo bakorerwa.

Ati “Iyo batansagarira batyo, ubu mba ndi mu gihugu cyanjye, ariko nari ndwaye kandi ubuzima ni bwo buza mbere y’ibindi, byari ngombwa ko mbanza kubusubirana ngo mbone gukomeza urugamba.”

Ibyo yashinjwaga ngo byari amanjwe…

Abajijwe niba mbere yo kujya kwivuriza mu mahanga yarabanje kubisabira uburenganzira, Katumbi yasubije ko we atagiye nk’utorotse, ko ahubwo yari yiteguye kwitaba ubutabera .

Avuga ku miterere y’amadosiye akubiyemo ibyaha ashinjwa, yagize ati “Zari amakabyankuru ndetse zari incurano. Batangiye bavuga abacanshuro 600, Minisitiri w’Ubutabera avuga 458, nyuma baza kuvuga ko ari abantu 12 gusa.”

Ku by’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’ihazabu ya miliyoni y’Amadolari yaciwe, Katumbi yavuze ko iyo nzu yashinjwaga kugurisha, yari iya mukuru we Raphaël Katebe Katoto, akaba yarayiguze ubwo uyu (Katumbi) yari afite imyaka 12.

Ati “Iyo nzu irazwi hose muri Katanga, ariko bagiye gushaka Umugereki witwa M. Stoupis (…) basabye ko nyamburwaho uburenganzira, murabyibuka? Bemeje ko ari iyo nasahuye mu 1998, berekana impapuro zo mu 2002. Nyamara si nari ndi mu gihugu kuva mu 1997 kugeza mu 2003! Ku bw’ibyo, abamburaniraga babujijwe kundegura.”

Yakomeje avuga ko umwe mu bacamanza yigijweho azira kwanga gusinya ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Katumbi, ngo icyo kikaba ikimenyetso cy’uko ibyakorwaga byose byari mu nyungu za politiki.

‘Ibyo bibwira ko bankorera baba bari kunyamamaza’

Abajijwe niba agikomeje gahunda yo kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’ibyo arimo anyuramo, Katumbi yagize ati “Yego, ndi umukandida. Mu bundi buryo, ibyo bakora bazi ko bandwanya, baba bari kunyamamaza.”

Abajijwe niba igihano yakatiwe kitamubera inzitizi ku kwiyamamaza kwe, yasubije ko yasabye abamuburanira kujurira, aboneraho kuburira abakoresha igitugu kurya bari menge kuko kuwa 19 Ukuboza 2016 (ubwo manda ya kabiri ya Perezida Kabila izaba igeze ku musozo), nibo bazakurikiranwa ubwo Abanyekongo bazaba babonye bundi bushya igihugu kigendera ku mategeko.

Yagiriye inama Perezida Kabila…

Yabajijwe nk’uwari Guverineri wa Katanga ndetse akorana bya hafi na Perezida Kabila, niba atazifashisha kuba azi intege nke ze kugirango azihereho amutsinda, asubiza ko byose azabikora mu mutuzo, cyane ko atari abanzi n’ubwo ari abakeba mu bya Politiki.

Ati “Urugamba rwanjye ni urw’umutuzo. Ntabwo turi abanzi, gusa turahanganye muri politiki. Navuye mu gice cy’abari ku butegetsi kuko nabonaga neza ko abaturage batazemera uburyo bategetswemo. Naravuze nti Perezida agira indahiro. Ni ngombwa ko ayubahiriza. Si nigeze numvwa.”

Yakomeje avuga ko iryo tegeko nshinga ryagiyeho nyuma y’urupfu rw’abatagira ingano baguye mu ntambara itagira uwigamba ko ari we wayitsinze, gusa ngo ntiyifuza imvururu ukundi muri RDC.

Nk’inama, Katumbi yagize ati “Niba Perezida Kabila akunda igihugu cye, agomba gutegura amatora. Nta rirarenga. Kurekura ubutegetsi ni byo bigomba kwerekana intambwe ya mbere yo kwihindurira amateka. Nabikora atyo, bizaba umunsi mukuru ukomeye, ndetse azahakura ikuzo.”

Yongeyeho ati “Niba akunda igihugu cye, niyubahirize Itegeko Nshinga. Si ngombwa ko asohokera mu karyango gafunganye, nta n’ubwo agomba kubanza gucenga Abanye-Congo, ndetse nta n’ubwo akwiye kwirengagiza ko natwe tuzi gucenga.”

Perezida Kabila ngo ashobora kuzagira iherezo risa n’irya Mobutu

Katumbi, umugabo watoranyijwe n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo arihagararire nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, avuga ko ikibazo atari Perezida Kabila, ko ahubwo abo afatanya na bo kuyobora ari bo kibazo.

Ati “Abamuba hafi bazi neza ibyo abaturage bamagana. Ariko bigirira impungenge z’ejo hazaza habo; bashaka gukomeza kwibonera indonke y’amafaranga y’Abanye-Congo. Abo nibo bishyura amatsinda y’abantu bake ngo bamuririmbire bamushimisha, ngo ‘Perezida ugomba kugumaho’. Ariko ejo nibo bazamuhinduka nk’uko byagendekeye Mobutu. Bazavuga ngo ‘ntacyo nigeze nkora! Byose ni Kabila.”

Moise Katumbi aritegura guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu gihe Komisiyo y’amatora yo yamaze gutangaza ko adateze kuba ku gihe yari ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, Inteko Ishinga Amategeko yo ikaba yaremeje ko naramuka atabaye, Perezida Kabila azakomeza kuyobora.

Katumbi ashinjwa kwinjiza abacancuro mu gihugu, ndetse yahamijwe icyaha cyo kugurisha umutungo utari uwe, abihanishirizwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni y’amadolari. Iki gihano kikaba cyahita kimwambura uburenganzira bwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu uretse ko yamaze kukijuririra.

Moïse Katumbi yavuze ko yatewe uburozi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved